Ibirori by'abambaye imituku byari byateguwe na Sandra Teta bihagaze ku munota wa nyuma. Ni ibirori byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, ku munota wa nyuma ni bwo amakuru ageze ku Inyarwanda.com avuga ko iki gitaramo kitakibaye ahubwo kimuriwe mu cyumweru gitaha.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahamagaye uyu mukobwa wateguye iki gitaramo amubaza icyabaye ngo gihagarikwe, maze mu magambo ye agira ati: ” Byabaye iki gitaramo cyahagaze, si byo twari twiteze ariko ubwo twarangizaga imyiteguro y’iki gitaramo tumaze gutunganya icyumba cyari kuberamo iki gitaramo twananijwe bikomeye n'ubuyobozi bwa Hotel Ubumwe twari gukoreramo.”
All Red Party yateguwe na Miss Sandra Teta yamaze kwimurwa
Miss Teta Sandra yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyari kuririmbamo abahanzi nka Urban Boyz na Bruce Melodie kimuriwe kuwa Gatandatu utaha itariki 1 Ukwakira 2016 ndetse aho cyari kubera hakaba hamaze guhinduka. Byinshi kuri iki gitaramo ngo bikaba bizabitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016.
Aba bahanzi bari bahatanye muri PGGSS6 ni bo bari gutaramira abantu
TANGA IGITECYEREZO