Depite Bamporiki Edouard ni umwe mu banyapolitike b’abahanzi dore ko uyu mugabo ari umwe mu bakinnyi ba filime, umwanditsi w’ibitabo, filime n’imivugo, akaba n’umukinnyi w’amakinamico. Kuri ubu asanga tugifite ikibazo gikomeye kugirango umwuga wa filime uterimbere mu gihe tugifite abiha amazina bakuye mu biganiro cyangwa ku mihanda.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Uyu mugabo wakinnye mu mafilimi atandukanye, nka Umutoma, filime yiswe Ikote rirerire, n’izindi, ndetse akaba yaramamaye cyane mu gitabo yise Icyaha kuribo Ikimwaro kurinjye, benshi banamumenya nka Kideyo mu Urunana, Depite Bamporiki yadutangarije ko kugeza ubu sinema nyarwanda yatera imbere ikamenyekana, gusa mu gihe abayikora bakiyitirira amazina bavanye mu biganiro cyangwa ku mihanda ntaho ishobora kugera.
Ibi depite Bamporiki yabidutangarije ubwo twamubazaga aho abona sinema y’u Rwanda igeze. Mu magambo ye yagize ati ” Kwibaza ngo sinema nyarwanda igezehe? Ni ukwibaza ngo ivuye he? Kuko burya ntushobora kunenga urugendo umuntu yakoze utazi aho avuye. Sinema yacu irava kure kandi ikava kure mu gihe kibi cya Tekinoloji. Ku buryo umuntu watekereje gushora amafaranga ye muri filime, bitewe n’uko tekinoloji yihuse, yinjira muri filime atarinjira mu ishuri rya Filime. Tukagira amazina twavanye ku mihanda cyangwa twavanye mu biganiro. Production manager, Location manager, aho ushobora kubaza uwo wiyise ayo mazina ugasanga atanazi igisobanuro cyayo.”
Akomeza yemeza ko igihe cyose umuntu adafashe umwanya byibuze mugihe kigeze no kukwezi ngo yihugure akiyita ayo mazina adafite aho yakuye atazi n’akamaro kayo,asanga ari ingorane zikomeye zikiri muri uyu mwuga. Bamporiki yemeza ko igihe cyose umuntu atize Sinema ntaho ishobora kugeza abayikora ndetse ntanicyo yabamarira cyane ko atari n’umuco wacu ahubwo ari umuco mutirano.
Depute Bamporiki Edouard wamenyekanye cyane mu Urunana nka Kideyo
Bamporiki agira inama abakora uyu mwuga asanga aho gukomeza gushora imari nyinshi muri Sinema abayikora bakabanje gushora imari mu gushaka ubumenyi bw’ibisabwa kugirango umuntu akore filime. Asanga kandi ibi bitabaye, abakora sinema bazakomeza gukorera ubusa kandi sinema ari umwe mu myuga itunga abantu n’igihugu. Ati,”Biratangaza kubona umuntu anyura mu mujyi abantu bose bamuzi ariko atagira aho ataha, ubundi iyo uri umuntu uzwi, ukubonye yakagombye kuba yishyuye, ariko niba umuntu akubonera ubusa, uba utunze ubusa. Niba icyakugize icyamamare ari ubusa ubwo nacyo gitunze ubusa, aha rero tugomba gucaho akarongo tukemera tukiga niba umubare munini w’ababa muri Sinema bazwi ariko badatunze tugomba kubanza tukiga, tukamenya ngo n’iki twakora muri Sinema? Dukwiriye kwisuzuma ariko ikibazo gikomeye turi mu bintu twatoraguye bitatuvunnye, ari nayo mpamvu tubesya sinema ko tuyizi nayo ikatubeshya ko yatwinjirije."
Asoza asaba abari mu mwuga wa sinema kwihangana bagashora aho bikwiriye n’uko bikwiriye muri uyu mwuga kugirango bazagere ku ntsinzi, aha yatanze urugero ko iyo umuntu ateye igiti ejo mu gitondo akajya kukibaza imbuto kimwereka amababi ariko iyo uteye igiti ukakivomerera ukihangana kigakura nacyo kikwerera imbuto mu gihe nyacyo.
TANGA IGITECYEREZO