Uwimana Ariane umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2016 yatangiye ibikorwa byo guhigura umuhigo yahigiye abanyarwanda, bitandukanye na benshi muri ba nyampinga bagiye bakora ibikorwa binyuranye uyu mukobwa ibikorwa byose arimo byo guhigura umuhigo yahize aba ari kumwe n’umubyeyi we.
Uyu mukobwa wageze mu kiciro cya nyuma cy’abahataniraga ikamba ryo kuba nyampinga w’u Rwanda yari yahigiye abanyarwanda ko azakora umushinga we mu nyungu z’abanyarwanda. Umushinga wa Uwimana Ariane wari uwo gukangurira urubyiruko kwizigama mu rwego rwo gutegura imbere habo heza. Uyu mushinga akaba yaratangiye kuwushyira mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016.
Uwimana Ariane ageze ku irembo aho uyu mukecuru atuye
Ariane ku ikubitiro uyu mushinga yatangiye kuwushyira mu bikorwa abifashijwemo ndetse aherekejwe n’umubyeyi we, akaba yarahereye mu karere ka Bugesera aho uyu mukobwa wari uhagarariye intara y’i Burasirazuba muri Miss Rwanda yahiguriraga umuhigo we ari nako ashyira umushinga we mubikorwa.
Abuzukuru b'uyu mukecuru, umubyeyi wa Ariane, Uwimana Ariane, Umukecuru wafashijwe na Ariane,umukobwa w'uyu mukecuru bari kumwe n'umukuru w'umudugudu
Ariane Uwimana n'umbyeyi we baherekejwe
Abajijwe impamvu yahisemo akarere ka Bugesera Uwimana Ariane yabwiye Inyarwanda.com ko nta handi yari kujya cyane ko aha ariho yiyamamarije bityo akaba ari naho agomba guhigurira umuhigo yahigiye intara ndetse akanashyira mu bikorwa umushinga we, Ariane yabwiye Inyarwanda.com ko yishimira ukuntu umubyeyi we akomeje kumushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi.
Ariane Uwimana yahise ajya kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye inyungu zo kwizigamira
Mubigishwaga inyungu zo kwizigamira harimo n'urubyiruko rw'igisha muri aya mashuri yisumbuye
Ariane Uwimana kandi usibye kwigisha urubyiruko rwo mu bigo binyuranye byo mu karere ka Bugesera ibyiza ndetse n’umumaro wo kwizigamira, we na nyina basuye umukecuru utishoboye bamugenera ubufasha, igikorwa cy’urukundo uyu mukobwa yakoze ndetse atangaza ko yahisemo uyu mubyeyi agendeye ko azi neza uyu mukecuru n’ubuzima abayemo bityo akaba yarahisemo kumufasha byibuza.
Ariane Uwimana yatangarije Inyarwanda.com ko ibi bikorwa yakoze ku bufatanye n’umuryango we ari intangiriro y’ibyo agomba gukora cyane ko umushinga we ari munini ndetse mu minsi ya vuba akaza gukomeza gushyira mubikorwa umushinga we.
TANGA IGITECYEREZO