Nyuma y’imyaka ine mu Burundi hadatorwa Nyampinga uhiga abandi mu buranga, mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 14 Kanama 2016 nibwo hamenyekanye umukobwa ugiye kuba Miss Burundi 2016-2017. Ingabire Ange Bernice w’imyaka 21 y’amavuko akaba ariwe watsindiye iryo kamba.
Mu irushanwa rimaze ukwezi kose, rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa 14, Ingabire Ange Bernice niwe watsindiye uyu mwanya mu birori byabereye mu mujyi wa Bujumbura, asimbura Miss Melodie Mbonayo umaze imyaka ine yambaye iri kamba ry’ubwiza nka Nyampinga w’igihugu dore ko yabaye Miss Burundi 2012.
Igisonga cya mbere cya Miss Burundi 2016-2017 Ingabire Ange Bernice, yabaye Monna Walda naho icya kabiri aba Ornella. Miss Ingabire Ange Bernice ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Burundi akaba yarakurikiranye amasomo y’ikiganga. Nyampinga w'igihugu cy'u Burundi watowe, agiye kujya ahagararira igihugu cye mu yandi marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza, ndetse byatangajwe ko buri mwaka ariko hazajya hatorwa Miss Burundi.
Abahatanira iri kamba babanje kwiyerekana
Miss Burundi Ingabire Ange Bernice
Abasaza n'abakecuru nabo bari bitabiriye ibi birori
REBA ANDI MAFOTO YIGANJEMO AYA MISS ANGE BERNICE
Miss Ange Bernice mu gihe cyo kwiyamamaza
TANGA IGITECYEREZO