Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata.
Ni ubukwe bwari butegerejwe cyane kubera ibintu byinshi byagiye bibuvugwaho. N’ubwo bimwe mu binyamakuru byari byatangaje ko aba bageni batagisezeranye imbere y’Imana ku bw’impamvu zitandukanye bagaragazaga, ibi ntabwo ari uko byagenze kuko Pasiteri Rusine yayoboye iyi mihango asezeranya Knowless Butera na Clement imbere y'Imana.
Basabiwe umugisha uturuka ku Mana
Ni ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, ndetse bunagaragaramo abanyacyubahiro mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu barimo umu minisitiri n'umudepite.
Knowless n'abari bamwambariye bari banezerewe bikomeye
Abahanzi bo muri Kina music bose(Tom Close, Christopher na Dream boys) nabo bagaragaye baje gushyigikira bagenzi babo, ndetse uretse aba, hanagaragaye abandi bahanzi n’abantu basanzwe bazwi cyane muri showbiz barimo Paccy, Senderi, Dany Vumbi, Lil G, Dj Pius, Ben Kayiranga, Makanyaga wataramiye abageni, Bruce Melody, na Tonzi, Muyoboke Alex, Dj Bissosso na Dj Mupenzi, David Bayingana hamwe n’abanyamakuru batari benshi bari bafite ubutumire.
Muri ubu bukwe hanagaragaye itsinda ryari rihagarariye abakunzi ba kadasohoka ba Butera Knowless bazwi ku izina ry'INTWARANE, aho banamugeneye impano ya gitari, bananyomoza bamwe mu bagiye bavuga ko uyu muhanzikazi yashyize ku ruhande abafana be muri ubu bukwe bwe.
Nk'uko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa, aha naho ibintu byakorwaga ku murongo ngenderwaho, ntabwo wazaga winjira uko wiboneye, ahubwo hari ababishinzwe babazaga ubutumire(invitation), ubundi ukerekwa umwanya wagenewe, dore ko abatashye ubu bukwe ku butumire bwabo habaga hariho n'umubare uranga ameza yabo, buri meza ikaba yari yateganyirijwe abantu hagati ya batanu n'umunani. Abatumiwe bose bazimaniwe ibyo kunywa bidasembuye birimo amoko atandukanye y'imitobe yengwa n'inyage, na Fanta, hamwe n'ibyo kurya.
Bambikanye impeta ishimangira urukundo rwabo
Clement yerekana ko amaze kumwambika impeta isobanura urwo yamukunze
Ni umunsi w'amateka kuri bo, imiryango n'inshuti ndetse n'abakunda ibyo bakora
Mu njyana ze nziza cyane, Makanyaga Abdoul na band ye bataramiye abageni
Knowless Butera na Ishimwe Clement bakata umutsima wari wateguwe muri ibi birori by'ubukwe bwabo
Ubwo ubu bukwe bwaganaga ku musozo, uwari wahawe inshingano zo kubuyobora yatangaje ko aba bageni bemerewe itike y'indege yo kujya mu kwezi kwa buki i Dubai, ndetse nyuma yaho hakaba hari abandi bahise nabo babemerera kujya n'i Rubavu muri hotel yose bifuza kuba baruhukiramo mu mezi yabo ya buki.
Tubibutse ko Knowless na Clement basezeranye imbere y'Imana nyuma y'icyumweru kimwe bamaze basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 ukabera mu murenge wa Remera, aho ndetse Ku mugoroba w'uwo munsi haje kubaho gusaba no gukwa mu birori byari bibereye ijisho byabereye ku i Rebero.
Aha, bari bateze amatwi icyo amategeko ya Repubulika y'u Rwanda asaba abiyemeje gushinga urugo
Aha, hari mu muhango wo gusaba no gukwa
Turabararikira byinshi byaranze ubu bukwe n'andi mafoto y'umwimerere mu nkuru zacu ziri imbere....
Reba amashusho ya 'Ko nashize', imwe mu ndirimbo zabyinwe n'itorero Intayoberana muri ubu bukwe
TANGA IGITECYEREZO