Uwayezu Thierry ni umusore w’umunyarwanda utuye mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’epfo, ari naho yatangiriye ibikorwa bye bya muzika dore ko ari bwo agitangira.
Mu gihe muri Afrika y’epfo hasanzwe haherereye abanyarwanda benshi bakora muzika, kuri ubu uyu musore nawe akaba yizeye ko nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Byarakomeye’, iri ari itangiriro rye ryo kwigaragaza.
Reba hano amashusho ya 'Byarakomeye'
Bizz JC uri gufasha uyu musore kugaragaza impano ye, ari nawe wamukoreye amashusho y’iyi ndirimbo, avuga ko Thierry afite intego zo kuzamuka akigaragaza mu ruhando rw’abahanzi ba banyarwanda bashoboye. Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu musore ngo afite indi mishinga myinshi y’indirimbo muri studio ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO