Kigali

Women Foundation Ministries mu giterane ‘All Women Together’ cyatumiwemo Pastor Jessica Kayanja

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2016 20:07
2


Umuryango Women Foundation Ministries uyoborwa na Apotre Migone Kabera ku nshuro ya gatandatu wateguye igiterane gikomeye cy’abagore kizwi nka ‘All Women Together’ mu Kinyarwanda bisobanuye ngo ‘Abagore Twese Hamwe’ nk’uko biri muri Zaburi 68:12.



Igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’ cy’uyu mwaka, cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Jessica Kayanja umugore wa Pastor Robert Kayanja watangije akaba ari nawe ukuriye itorero Miracle Centre mu gihugu cya Uganda.

Women Foundation Ministries, ni umuryango  mpuzamahanga  udaharanira Inyungu, washinzwe kandi uyobowe n’Intumwa Alice Mignonne Umunezero KABERA, kuva mu mwaka wa 2006, ukaba ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore.

Mu bikorwa byawo  ngarukamwaka bitandukanye,   Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane ppuzamahanga  cyiswe “ALL WOMEN TOGETHER” (Abagore twese hamwe ) gifite Insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ‘Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi’.

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone Alice Kabera watangije umuryango Women Foundation Ministries

Kuri iyi nshuro ya 6, iki giterane  kizaba kuva taliki ya 26 Nyakanga kugeza  29 Nyakanga , 2016 kibere kuri Serena Hotel i Kigali, guhera saa kumi (16h00) kugeza saa tatu (21h00) z’umugoroba, aho  abagore  bazaba banashima  iby’Imana  yabakoreye  nk’uko Hannah yasubiye i Shiloh gushima agira ati  ‘Ni Njye wa Mugore ngaruwe no kugushima Mana.”

Ku nshuro ya 6 ni uwuhe mwihariko w’iki giterane?

Ku bijyanye n’umwihariko w’iki giterane, Pastor Bitorwa Liz umwe mu bategura iki giterane, yatangaje ko Women Foundation Ministries, iteganya ko iki giterane kizitabirwa n’abagore1500,hakaba hiyingeraho abagera kuri 400 bahagarariye abandi baturutse mu ntara zose zigize igihugu.  

Pastor Jessica Kayanja hamwe n'umugabo we Pastor Robert Kayanja bo muri Uganda

Abavugabutumwa batumiwe muri icyo giterane hari, Prophet Joel Francis Tatu uzaturuka muri RD Congo, Sekayi Gertrude wo muri Uganda ndetse na Pastor Jessica Kayanja nawe wo muri Uganda.Abo bavugabutumwa kimwe n’abandi bashyitsi bose bakazakirwa n’umuyobozi  mukuru wa  Women Foundation Ministries Apostle Alice Mignonne U. Kabera.

Pastor Jessica Kayanja ugiye kuza i Kigali mu giterane cya Women Foundation Ministries

Ese iki giterane ni icy’abagore gusa, abagabo barahejwe?

Mu gihe hari benshi bibaza iki kibazo, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Apostle Mignone Alice Kabera niba abagabo batemerewe kwitabira icyo giterane, Apotre Mignone atangaza ko mu minsi ibanza icyo giterane kizajya kitabirwa n’abagore n'abakobwa gusa ariko ku munsi wa nyuma yo kugisoza ariwo tariki 29 Nyakanga 2016, n’abagabo n'abasore nabo bakazaba bemerewe kuhaboneka ndetse yaboneyeho no kubasaba kutazacikanwa.ati ''Umunsi wa nyuma nibwo abagabo bazinjira (muri icyo giterane) le 29 Juillet (Nyakanga),..."

Apotre Alice Mignone

Apotre Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries

All Women TogetherWomen Foundation Ministries

Ibiterane bya Women Foundation Ministries bikunze kwitabirwa cyane ndetse bikarangwa no gusabana n'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clarisse uwera kiara8 years ago
    We can't wait God is going to do wonders
  • gatera8 years ago
    niyo mpamvu africa gutera imbere biri kure nkizuba,tuhora mu biterane twarangiza tukaba aba mbere kwicana,kubura ibyo kurya,kwicwa ni byorezo,guhora mu mvururu zidashira,nyamara abatirirwa muribyo nka china nibo dusigaye tujya kwaka inkunga ngo badufashe kandi byitwa ngo turasenga bamwe tukavugana ni mana abanyafrica dushobora kuba dusenga bihabanye na bandi cyangwa tukaba tutazi ibyo turimo dore ko dusenga aho kugirango tugire umutuzo tunatere imbere nkabandi ahubwo bisa nkaho tuba turimo kwikururira umuvumo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND