RFL
Kigali

Mu gitaramo cyitabiriwe cyane King James na Kidumu bataramiye i Kigali- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2016 13:27
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, King James na Kidumu bahuriye mu gitaramo batumiwemo kiswe” Rosty Vibe”, aba bahanzi batangiye kuririmba mu ma saa tanu z'ijoro, bashimishije abakunzi ba muzika mu gitaramo cyamaze hafi amasaha atatu.



Muri iki gitaramo k’urubyiniro habanjeho King James wasusurukije abantu bari buzuye mu kabyiniro ka Rosty ahabereye iki gitaramo, dore ko abafana bari bakubise huzuye ku buryo byari ingume kubona aho umuntu yashyira ikirenge. Ahereye ku ndirimbo ze zakunzwe kandi zituje nka “Yantumye” King James yataramiye abakunzi ba muzika bari bitabiriye iki gitaramo anavangamo indirimbo zihuta.

 

king jamesKing James k'urubyiniro

Nyuma ya King James hakurikiyeho umurundi Kidumu Kibido Kibuganizo wazamutse k’urubyiniro akakirwa bikomeye n’abakunzi ba muzika bamuhaye amashyi ubundi atangira kuririmbana nabo, cyane ko indirimbo nyinshi uyu muhanzi wamamaye mu karere yaririmbaga bari bazizi.

Igitaramo kigeze hagati Kidumu yahamagaye Intore Masamba k’urubyiniro amusaba ko yamufasha kuririmba indirimbo “Agasaza gashira amanga”, Masamba ntiyigeze amutenguha kuko yahise asimbukira k’urubyiniro atangira kuririmbira abafana bari bitabiriye iki gitaramo cyari cyitabiriwe bikomeye.

king jamesAbafana bari bakubise buzuye

Masamba akigera k’urubyiniro yateye indirimbo ze zinyuranye aziririmbana n’abafana nyuma ahamagara umunyamuziki Aimable Twahirwa ndetse na Jules Sentore bose bafatanya gushimisha abantu mu njyana ya gakondo, bakiva k’urubyiniro mu gihe gito bamazeho, Kidumu yahise yongera atangira gutaramana n’abakunzi ba muzika bari aho.

Reba andi mafoto:

king jamesking jamesKing James imbere y'abakunzi ba muzika

KidumuKidumuKidumu yatangiye aririmba indirimbo ze za cyera kandi zigikunzwe

KidumuKidumuKidumu yahamagaye Jules Sentore azamukana na Aimable Twahirwa baririmbana indirimbo za gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND