RFL
Kigali

Umunyamakuru w’imikino kuri radiyo Rwanda Paty Habarugira yakoze ubukwe- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2016 10:11
5


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, nibwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Habarugira Patrick yambikanye impeta n’umufasha we Maniraho Alice bari bamaze igihe bakundana ndetse hakaba hari hashize amezi atari make aba bombi bakoze indi mihango y’ubukwe.



Ibi  birori byari bibereye ijisho byabereye Communauté de l’Emmanuel aho Paty Habarugira yasezeraniye na Maniraho Alice. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi by’umwihariko abanyamakuru bagenzi ba Paty bakora imikino kimwe n’abandi bakorana n’uyu mugabo kuri radiyo Rwanda ndetse na RBA muri rusange.

Nyuma yo gusezerana ibirori byakomereje  mu cyumba gisanzwe kiberamo imikino ngororamubiri iruhande rwa Petit State i Remera ahari abanyamakuru benshi biganjemo ab’imikino ndetse hakaba inshuti abavandimwe ndetse n’imiryango y’aba bombi biyemeje kubana ubuziraherezo.

Reba andi mafoto:

paty habarugiraIbyishimo byari byose nyuma yo gusabirwa umugisha na padiri

paty habarugiraUrugo rwabo baruragije Uwiteka

paty habarugira

paty habarugiraUmuryango wa Paty Habarugira n'abasore bari babambariye

paty habarugiraIfoto n'abakobwa bambariye abageni

paty habarugira

Ati" Ndagukunda ......"

paty habarugira

Ubuziraherezo.....

paty habarugiraBakatanye umutsima

paty habarugira

Paty  Habarugira n'umufasha we mu birori byo kwiyakira

paty habarugira

Bacinyanye akadiho bishimira intambwe nshya y'ubuzima binjiyemo

Amafoto: Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhoza Aimee8 years ago
    Tubifurije urugo rwuje umugisha w'IMANA Isumba byose!NYAGASANI Azabahe urubyaro n'ibyo kubatunga
  • Tuyishime James8 years ago
    Yoooooh urugo rwiza rwubaha Imana kandi nabo ubwabo bagakundana iryo riba arijuru rito nukuri Imana izababe hafi murugo rwabo kandi bazabyare hungu na kobwa Natwe gusa turaje turi murizonzira
  • Nishmirwe Lucky Innocent8 years ago
    Good ,God help you.
  • 8 years ago
    muzagire urugo ruhire
  • rukundo evariste4 weeks ago
    good uruwambere numuryango wawe uzaba namisitire%





Inyarwanda BACKGROUND