RFL
Kigali

Priscillah yaciye agahigo, yandika andi mateka mashya mu muziki nyarwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/07/2016 15:12
5


Umuhanzikazi wamenyekanye muri muzika nyarwanda ku izina rya Princess Priscillah, ariko nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahitamo gukoresha gusa izina rya ‘Priscillah’, kuri ubu yamaze guca agahigo katigeze kagerwaho n’undi munyarwanda wese ukora muzika ku giti cye.



Uyu muhanzikazi abifashijwemo n’indirimbo ye yise ‘Nka paradizo’ yakoranye na Meddy, akaba yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka ya muzika nyarwanda ugize indirimbo yarebwe n’abasaga miliyoni(views) mu gihe gito gishoboka.

 

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Nka paradizo'

Amashusho y’indirimbo ‘Nka paradizo’ yageze kuri youtube tariki ya 6 Gicurasi 2015, bivuze ko yesheje aka gahigo nyuma yo kumar umwaka urengaho iminsi 64 gusa igeze kuri youtube.

Priscillah akimara kubona ko indirimbo ye yagize abantu barenga miliyoni bamaze kuyireba byamushimishije cyane ndetse abisangiza abakunzi be n’inshuti zimukurikirana kuri facebook, aho yashimiye buri wese wamugaragarije urukundo n’ubufasha mu muziki we, aboneraho gushimira by’umwihariko buri wese wagize uruhare kugirango iyi ndirimbo yese agahigo.

Priscillah

Priscillah yagaragaje ko yishimiye bikomeye iyi ntera

Priscillah

Priscillah abaye umuhanzi wa mbere w'igitsinagore ugize indirimbo irebwe aka kageni kanda aha na hano wumve zimwe mu ndirimbo ze

Meddy

Meddy niwe muhanzi ufite indirimbo ebyiri zarebwe inshuro zirenga miliyoni

Priscillah abaye umuhanzi wa gatatu ubashije kugira indirimbo kuri youtube yarebwe n’abagera kuri miliyoni(Views), nyuma ya Meddy wabaye uwa mbere mu ndirimbo Nasara yari imaze imyaka hafi ibiri, akaba ari nawe munyarwanda ufite indirimbo zirenze imwe zarebwa n’abarenga miliyoni, dore ko indirimbo ‘Burinde bucya’ nayo yamaze kuzuza uyu mubare ari nayo yari imaze kurebwa cyane mu gihe gito dore ko yasohotse muri Mutarama 2015, igeze mu mpera za Mata uyu mwaka yujuje miliyoni.

The Ben

The Ben nawe yubatse aya mateka

The Ben niwe wagize indirimbo ya kabiri yarebwe n’abarenga miliyoni, aho Am in love yari imaze imyaka 3 igeze kuri youtube, yaje igwa Nasara mu ntege mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2016.

Icyo izi ndirimbo zose zihuriye ni uko zatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Lick Lick, ndetse anatunganya amashusho ya Burinde bucya na Nka paradizo, mu gihe Am in love na Nasara amashusho yazo yakozwe na Cedru, aba bose bakaba barihurije mu itsinda rya Press One.

Cedru

Cedru, uri gukora akazi keza

Lick

Lick Lick aracyari ku isonga mu gufasha aba bahanzi kuva i Kigali kugeza USA

Kugeza ubu hari izindi ndirimbo bigaragara ko uyu mwaka ushobora kurangira zinjiye mu mubare wizimaze kurebwa n'abarenga miliyoni, harimo nka Ntacyo nzaba ya Adrien na Meddy, Sibyo ya Meddy na Kitoko zombi zimaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 900, tutibagiwe Indoro ya Charly&Nina ft Big Fizzo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 878, na Ko nashize ya Knowless Butera imaze kurebwa n'abagera hafi mu bihumbi 600 mu mezi abiri gusa n'ibyumweru bitatu imaze kuri youtube, ndetse uyu muhanzikazi akaba anafite indi ndirimbo yise Te amo yafatanije na Roberto nayo iri gukabakaba ibihumbi 540 by'abamaze kuyireba.

REBA AMASHUSHO YA 'KO NASHIZE'

Reba amashusho ya 'Te amo'

Reba amashuso ya 'Indoro'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mm8 years ago
    ntimuze kwirengagiza indirimbo za Ambassador of christ zifite miliyoni ebyiri, ariko ntago muyivuga, respect kuri ambassador of christ muri Gospel, nimekupata second song with one million irenga naho izindi ushaka kugira million wo hanze byihuse akorana na meddy, respect kuri meddy urebye neza izarebwe mubanyarwanda bose baba hanze meddy yazigaragayemwo kandi mubyukuri zarebwe kubera we.
  • MC Ruganzu8 years ago
    Nanjye mfite indirimo ifite views 15 nimumbabarire muyirebe rwose ndebe ko nakora amateka ndabingize. Yitwa Gatikabisi by MCRuganzu, ikaba iri muri yutubi. Ndabingize rwose.
  • Phil8 years ago
    Yalaaa Congz Kuri Priscall,ndikwishimira Intambwe Umuzinyarwand Uri Guter Umunsi Kumunsi
  • Tom8 years ago
    Well...ni byiza ariko gushidukira miliyoni imwe nk'igitangaza bitwereke Ko abanyarwanda tutizihirwa. N'ibyobtwenera konari byiza ntidufasha ba nyirabyo kubyamamaza. Miliyoni muri entertainment y'iki gihe mu myaka ibiri Ni nkeya. Twisubireho
  • WWuu8 years ago
    Congz Meddy and Priscilla





Inyarwanda BACKGROUND