Ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro riyoborwa na Apôtre Liliane Mukabadege kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016, hatangijwe igiterane cy’amasengesho gifite insanganyamatsiko igira iti ’Zenguruka bucece karindwi uhirike Yeriko igutandukanya na Kanani yawe.’
Apôtre Liliane Mukabadege azwi nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’urusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga.
Benshi bari gufashwa muri iki giterane
Mukabadege yatangarije inyarwanda.com ko Yeriko igereranywa n’ikibazo buri muntu afite, bityo ko aya masengesho azamara iminsi 7 azaba ari ayo gusengera ibibazo buri wese afite. Muri ibyo harimo ubushomeri, ubukene, indwara zidakira,… Yongeyeho ko iki giterane kizarangwa n’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, kuko abazajya bacyitabira bazajya barya nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umugore yahaboneye igitangaza, umugabo we aza kumucyura mu gihe bari mu nzira yo gutana burundu
Mu masengesho yo kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena 2016 ubwo iki giterane cyatangizwaga, hakize abarwayi banyuranye ndetse haba n’igitangaza cy’umugore wasubiranye n’umugabo we kandi bari mu nzira zo kwaka gatanya.
Mu materaniro hagati nibwo uyu mugore bamurondoye, bamubwira ko umugabo we ari hafi kuza kumucyura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ngo yahamagaye Apôtre Liliane Mukabadege amubwira ko koko umugabo we yamuhamagaye amubwira ko ari buze kumucyura. Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 bari bamaze batakibana ndetse bakaba bari mu nzira yo kwaka gatanya.
Apôtre Liliane Mukabadege avuga ko uwo mugore na we gutandukana n’umugabo we yari’ Inkike ya Yeriko ye’. Mukabadege yongeyeho ati “ Twishimiye uko umunsi wa mbere wagenze neza cyane. Imana yabanye natwe cyane imbaraga zayo zakoze umurimo utoreshye abihanye bababe benshi.”
Uko gahunda y'iki giterane iteye mu minsi isigaye
Mu minsi isigaye abahanzi nka Theo Bosebabirera, Mwenegihome ni bamwe mubazaririmba muri iki giterane.
TANGA IGITECYEREZO