Umuhanzikazi Knowless Butera uzwi muri muzika nyarwanda yamaze gutangaza amatariki azamurikiraho album ye nshyashya yise “Queens” mu bitaramo 2 azakorera i Kigali ndetse no mu gace akomokamo, mu Karere ka Ruhango.
Nyuma y'igihe kinini asabwa n'abafana be bo gace avukamo ko mu karere ka Ruhango kuza kubasusurutsa, Knowless Butera agiye gusubiza ibyifuzo byabo. Uyu muhanzikazi mu kumurika album ye nshyashya yise “Queens” azakora igitaramo gikomeye mu Ruhango kizaba ku itariki 23 Nyakanga 2016. Iki kikazaba igitaramo gikurikira ikizabera muri Serena mbere yaho gato dore ko ikizabera i Kigali giteganyijwe tariki ya 9 Nyakanga 2016. Nkuko yabyitangarije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ngaya amagambo Knowless yatangaje kurukuta rwe rwa Instagram
Mu ndirimbo 10 zigize iyi album nshya ya Knowless, inyinshi zizaba ziri mu rurimi rw'Igiswahili nk'uko umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement aherutse kubitangaza. Iyi ni album ya kane Knowless agiye kumurika.
Reba hano amashusho y'imwe mu ndirimbo "ko nashize" izaba iri kuri iyi album
TANGA IGITECYEREZO