Umuhanzi nyarwanda Pilato ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda, ahamya ko aje mu njyana ye y’umwihariko hano mu Rwanda yo gusetsa kandi arahamya ko hamwe n’Imana yambariye kwamamara muri muzika ya hano mu Rwanda.
Mu ndirimbo ye ya mbere iri muri iyi njyana yo gusetsa umuhanzi Pilato yise “Ubugari” uyu muhanzi agaruka ku rwenya rw’abantu bifuza kurya amafiriti n’umuceri gusa bakanga kurya ibiryo bya Kinyarwanda ndetse biboneka hano mu Rwanda ku giciro gito nyamara ntihitabwe ku mikoro y’ubahahira.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UBUGARI YA PILATO
Uyu muhanzi aganira na inyarwanda yatangarije ko nubwo aririmba ibintu bisekeje ariko aba agamije gutanga ubutumwa abinyujije mubyo we yise byendagusetsa bityo agahamya ko yinjiye muri iyi njyana mu rwego rwo gufasha abantu kuruhuka mu mutwe ariko anabaha ubutumwa binyuze mu ndirimbo ze.
Pilato umuhanzi mushya mu njyana ya byendagusetsa
Uyu muhanzi yadutangarije ko indirimbo ye ya mbere yise Ubugari yakozwe na producer Pacento yiteguye kuyikorera amashusho ndetse anatangaza ko abakunzi ba muzika nyarwanda bagomba kwitega izindiri ndirimbo zikubiyemo urwenya rwinshi ndetse n’ubutumwa.
TANGA IGITECYEREZO