Fespad ni iserukiramu nyafurika ry’imbyino ryakunze kubera mu Rwanda rigahuza abacuranzi n’ababyinnyi bo mu bihugu bitandukanye nyafurika, kuri ubu iri serukiramuco rigiye kongera kugaruka nkuko Minispoc yabhamirije abanyamakuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko iri serukiramuco rigiye kugaruka kandi rikaza rimaze gukosokamo amakosa yose yagiye abamo mbere , aha yagize ati:” Twabanje kurihuza n’umuco ariko twari tutaranyurwa nuko ritegurwa gusa ndabizeza ko uyu mwaka iri serukiramuco rizaba kandi rizaba ryiza kurusha ikindi gihe ryabaye.”
Minisitiri Uwacu Julienne yahamije ko iri serukiramuco riteganyijwe ku munsi w’umuganura aribwo rizatangira. Muri iki kiganiro Minisitiri yijeje abanyamakuru ko iri serukiramuco rizibanda cyane k’umuco ndetse no gushimisha abanyarwanda muri rusange binyuze muri muzika.
Ubushize ubwo iri serukiramuco ryabaga abantu bararyitabiraga kuburyo bushimishije
Iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2013 bivuze ko uyu mwaka wari ugiye kuba uwa gatatu iri serukiramuco ritaba.
TANGA IGITECYEREZO