Umuhanzi rurangiranwa wo muri Congo Papa wemba yitabye Imana uyu munsi kucyumweru taliki ya 24/04/2016
Jules Shungu Wembadio benshi bamenye nka Papa Wemba yitabye Imana ubwo yari kurubyiniro muri Festival des Musiques Urbaines d'Anoumabo muri cote d’ivoire.
Ubwo Papa wemba yituraga hasi
Bamwe bari kwemeza ko yaba yishimwe n'umutima ariko abaganga ntacyo baratangaza kugeza ubu.Uru rupfu rutunguranye kandi rw'incamugongo kubakunzi ba muzika ya Wemba rwababaje benshi batabyiyumbishije dore ko ubwo yituraga hasi n'ababyinnyi be bakomeje bakaririmba ,maze bahindukiza amaso bagasanga yaguye.Croix rouge n'abandi baganga ngo bahise bamwihutisha ku ivuriro ariko biba ibyubusa ashiramo umwuka.
Papa wemba yavutse taliki ya 14/06/1949 i Lubefu muri congo(Belgian congo) akaba ari umuhanzi w'indirimbo za Rumba.
REBA INDIRIMBO YA PAPA WEMBA Ye te oh
Imana imwakire mubayo.
TANGA IGITECYEREZO