Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize ateguye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Gahunda’ kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma, kuri ubu umuhanzi Kid Gaju yamaze kunoza umugambi wo gusubukura iki gitaramo muri uku kwezi kwa Werurwe.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bagabo bari mu ikipe irimo gufasha uyu muhanzi gutegura iki gitaramo, ngo Kid Gaju yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abakunzi be, kugirango kandi asubukure igitaramo cye cyari kuba mu mpera z’umwaka ushize cyo kumurika album ye ya mbere.
Kid Gaju
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaze iki gitaramo, Kid Gaju yatumiye abahanzi batatu gasa, bigaragara ko ari nabo bakoranye indirimbo zakunzwe cyane kuri iyi album harimo umugandekazi Cindy Sanyu, Dream Boys na Riderman.
Reba amashusho y'indirimbo 'Gahunda' ya Kid Gaju ft Cindy
Reba amashusho y'indirimbo 'Ndakurwaye' ya Kid Gaju ft Dream boys
Biteganijwe ko iki gitaramo kizaba mu byumweru bibiri biri imbere, aho kuwa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016 ahitwa +250 Lounge ari bwo uyu muhanzi n’aba bagenzi be bazaba bamuherekeje bazataramira abakunzi babo.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y'u Rwanda 5000Frw
TANGA IGITECYEREZO