Mu gihe habura iminsi ngo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda batoranywemo 15 uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye, umukobwa witwa Kwizera Peace Ndaruhutse niwe ukomeje kwanikira abandi mu gutorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi.
Kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, nibwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye, ndetse ubu abakobwa 15 bose bahatanira iri kamba bari mu mwiherero aho barimo gutozwa byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda, ariko hagati aho abantu batandukanye bakaba bakomeje gutora aba bakobwa babongerera amahirwe yo gutsindira iri kamba.
Aba bakobwa bakomeje guhabwa amasomo atandukanye mu mwiherero barimo muri Golgen Tulip Hotel i Bugesera
Muri aba bakobwa, ukomeje gutorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi, ni Kwizera Peace Ndaruhutse ufite amajwi akubye inshuro zirenga ebyeri umukurikiye ari we Umuhoza Sharifa, hanyuma akaba akubye uwa nyuma; Uwimana Ariane inshuro hafi 100. Ibi ni ibyavuye mu majwi yo kugeza mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Aha bari kumwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w'Ikoranabuhanga n'urubyiruko
Gusa ibi ntawapfa kubishingiraho avuga ko bizatuma ari we wambikwa iri kamba, kuko gutora binyuze mu butumwa bugufi (SMS) bihabwa amanota agera ku 10% ugereranyije n’ibindi bitandukanye bizagenda bishingirwaho mu gutora Miss Rwanda 2016.
DORE ABAKOBWA BOSE UKO BARUTANWA MU MAJWI:
TANGA IGITECYEREZO