Nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016, Ngabo Leo ukina filime uzwi cyane ku izina rya Njuga cyangwa Kadogo muri Filime Seburikoko, yikomye cyane abategura ibi bihembo.
Imirimo y’itegurwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku nshuro ya 5 muri uyu mwaka wa 2016 yatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 tariki 2 Gashyantare ubwo hatangazwaga abahatanira ibihembo.
N'ubwo hari ibyiciro byinshi bihatanirwa, icyiciro cy’abakinnyi bakunzwe na Rubanda (People’s Choice Awards) nicyo kiba kiyoboye ibindi ndetse kiba kimwe mu bikunda kugibwaho impaka na benshi iyo hatangajwe abahatanira ibi bihembo. Ngabo Leo na we ni umwe mu batishimiye abashyizwe muri iki cyiciro.
Urutonde rw’abahatanira ibi bihemboKu ruhande rw’abagabo:
Gratien Niyitegeka (Seburikoko)
Kayumba Vianney (Amarira y’urukundo)
Dennis Nsanzamahoro (Sakabaka)
Rukundo Arnold Shaffy (Inzigo)
Emmanuel (Manu) Ndizeye (Igikomere)
Kalisa Ernest (Seburikoko)
Kamanzi Didier (Catherine)
Muniru Habiyakare (Catherine)
Damour Selemani (Sakabaka)
Irunga Rongin (Catherine)
Ngabo Leo (wambaye ingofero y'ubururu) muri filime Seburikoko
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma y’uko yibuze ku rutonde, Leo yatangaje ko abenshi mu bashyizwe muri iki cyiciro batari babikwiriye, ko ndetse we yarenganyijwe.
Hari abakinnyi bashyizwe muri kiriya cyiciro batabikwiriye. Kiriya ni icyiciro kijyamo abakinnyi bakunzwe na rubanda. Nkubu umwaka ushize narakoze cyane ndetse nkina no muri filime ikunzwe cyane n’abanyarwanda ya Seburikoko, ni gute hashyirwamo abantu bakinnye filime zitigeze zinamenyekana?... Wenda muyindi myaka narabyumvaga kuko ntabikorwa byinshi nari mfite ariko se uyu mwaka ibikorwa byose nakoze babitesheje agaciro?Biriya se si uguca intege abantu bakoze cyane ariko hategurwa ibihembo bagashyiramo abantu uko bishakiye, bagendeye kumazina batagendeye kubikorwa? Nubwo tudakorera ibihembo ariko byonyine kugaragara mubahatanira ibihembo runaka bigira icyo bimara mu mwuga wacu kandi bikagira aho bikura umuntu naho bimugeza. Ngabo Leo
Ngabo Leo(Kadogo) na bagenzi be Kibonke(Clapton) na Mutoni(Umuganwa Sara) bakinana muri Seburikoko
Ngabo Leo avuga ko nubwo ntawe yatunga agatoki ko yashyizwemo atabikwiriye kuko abakinnyi ataribo bitoranya, ariko ko bikomeje gutya hagakomeza kugenderwa kumazina kurusha uko hagenderwa kubikorwa, ibihembo bya Rwanda Movie Awards byazatakaza agaciro n’umwimerere wabyo. Kuri we ngo kuvuga ibitanyuze mu mucyo ni bumwe mu buryo bwo gukebura ababikora.
Ngabo Leo yamenyekanye muri Filime y’uruhererekane inshuti-Friends aho aba yitwa Njuga, kuri akaba akina muyindi nayo y’uruhererekane yitwa ‘Seburikoko’ inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere no ku wa kane.
TANGA IGITECYEREZO