Steve Harvey wakoze amakosa akibeshya agatangaza ko Miss Colombia Ariadna Gutierrez yatsindiye ikamba rya Miss Universe 2015 mu gihe ryari ryatsindiwe na Miss Phillipines, Pia Alonzo Wurtzbach, akomeje gutakambira aba bakobwa bombi kugira ngo bamuhe imbabazi na cyane ko nawe atakibona ibitotsi.
Miss Colombia 2015 Ariadna Gutierrez wambayeho ikamba rya Miss Universe 2015 nyuma y’iminota ibarirwa ku ntoki akaryamburwa kuko uwari ayoboye ibyo birori Steve Harvey yatangaje ko yari yibeshye, muri iki cyumweru turimo yahuriye na Steve Harvey mu kiganiro Miss Universe- The Truth on the Steve Harvey show gitambuka ku ma televiziyo,agira icyo avuga ku mbabazi ziri gusabwa na Steve wamukojeje isoni.
Mu muhango wo gutangaza Miss Universe 2015 wabaye kuwa 20 Ukuboza 2015 ukabera i Las Vegas muri Amerika, habereyemo amakosa akomeye yakozwe na Steve Harvey wayoboye icyo gikorwa. Mu gutangaza uwatsindiye iryo kamba, Steve Harvey yavuze ko uwahize abandi ari Ariadna Gutierrez wo muri Colombia, atangaza n’ibisonga bye bibiri, abanya Colombia bishimira ikamba batsindiye.
Miss Colombia Ariadna niwe wabanje kwambikwa ikamba rya Miss Universe 2015
Ibyari ibyishimo n’ibitwenge kuri Miss Ariadna Gutierrez n’abanya Colombia byaje guhinduka amarira kuko Steve Harvey yaje kongera gutangaza ko yari yibeshye ku muntu yatangaje mbere. Yahise atangaza ko Miss Universe 2015 ari umunya Phillipines, Pia Alonzo Wurtzbach, Ariadna akaba ari igisonga cye cya mbere, abari aho bahise bagwa mu kantu benshi barababara by’umwihariko Gutierrez wambuwe ikamba biramukomeretsa cyane kuko byari ikimwaro kuri we.
Miss Ariadna yaje kuryamburwa ryambikwa Miss Phillipines Pia Alonzo
Miss Ariadna ibyishimo bye byaje kuvamo amarira n'agahinda
Steve Harvey avuga ko iminsi yakurikiye uwo muhango wabereyemo amakosa akomeye, ngo yabuze ibitotsi kuburyo yasinziraga amasaha abiri gusa. Ikindi ni uko umuryango we ngo wabikiwe ko yaba yitabye Imana ndetse ngo nawe ubwe byamugizeho ingaruka zikomeye nko kuba we n’abana be batabasha kujya mu ruhame. Steve avuga ko nta kindi kiganiro (Interview) yongeye gukora kuva ubwo, kugeza igihe ahuriye n’aba bakobwa bombi akababaza niba bamuha imbabazi, akaba ariyo mpamvu yakoranye nabo ikiganiro.
Miss Universe 2015, Pia Alonzo Wurtzbach waje kwambara ikamba nyuma y’aho ryambuwe umunya Colombia, nk’uko tubikesha People, Miss Ariadna,yamaze guha imbabazi Steve Harvey kuko nawe byamugizeho ingaruka, abantu bakamubwira ko yatwaye ikamba ritari irye ndetse ko atarikwiriye. Yamubwiye ko adakwiye gukomeza kwibabariza umutima kuko yakoze ibiri mu kuri. Yamukomeje amubwira ko bakwiye kwishima, ibyabaye bakabyima amaso bakareba imbere.
Nubwo yambitswe iri kamba, Miss Alonzo Pia yahawe urwamenyo biramukomeretsa
Izi mbabazi za Miss Pia Alonzo Wurtzbach zatangiwe mu kiganiro cyo kuri uyu wa mbere cya Steve Harvey mu nsanganyamatsiko bise Miss Universe- The Truth on the Steve Harvey show bishatse kuvuga ngo “Ukuri kwa Steve Harvey ku byabaye muri Miss Universe”.
Ese Miss Ariadna Gutierrez wambuwe ikamba mu ruhame nawe yababariye Steve Harvey?
Undi mutumirwa muri icyo kiganiro wari utegerejwe na benshi ni Miss Ariadna Gutierrez wambuwe ikamba. Nk'uko tubikesha eonline,Miss Ariadna yasabye Steve Harvey kujya kwiga uko basoma Cards zanditseho amazina kuko atiyumvisha icyatumye yibeshya mu gihe ibintu byose byari byanditse kuri iyo karita. Steve Harvey n’amarira menshi mu maso, yavuze ko yabitewe n’uko yashakaga ko Ariadna ariwe utwara ikamba.
Miss Ariadna na Steve Harvey mu gusasa inzobe ku makosa yabaye
Miss Ariadna ati “Waba warize uko basoma Cards kuko byari byanditseho, cyangwa washakaga ko ntsinda?” Steve Harvey ati “Nibyo,nashakaga ko ari wowe utsinda.”Miss Ariadna yakomeje amubwira ko agitangaza ko yibeshye ngo yarasetse cyane kuko yumvaga ari urwenya rwa Steve, nyuma atungurwa n’uko abikomeje akamwambura ikamba. Icyo kiganiro cyarangiye utamenya neza niba Steve yahawe imbabazi na Miss Ariadna usibye kumusaba kujya kwiga gusoma gusa yabivuze aseka bigaragara ko nawe yamubabariye.
Mu minsi ishize Miss Ariadna wambuwe ikamba yatangaje ko ashaka impozamarira
Nyuma y’iminsi ayo mahano abaye, Miss Ariadna Gutierrez wambuwe ikamba yaje gutangaza ko agiye kwishyuza Steve Harvey agera kuri miliyoni 5 z’amadorali y’Amerika angana n’amanyarwanda 3.730.000.000Frw (hafi miliyari enye) nk’impozamarira kubera igisebo yamushyizeho akamburwa ikamba mu ruhame mu gihe isi yose yari yamaze kumenya ko ariwe watsindiye iryo kamba.
Nyuma y’aho, Miss Ariadna Gutierrez, yemerewe na Vivid Entertainment miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika, mu gihe yaramuka yemeye gukinishwa muri filime y’imibonano mpuzabitsina, bamubwira ko ibyo byamufasha kwamamara vuba cyane kandi bikamuzamura mu by’imitungo kuruta uko byari kugenda iyo bamurekera ikamba rya Miss Universe 2015.
TANGA IGITECYEREZO