Mu mpera z’umwaka ushize, tariki ya 27 Ukuboza 2015 nibwo byari biteganijwe ko umuhanzi Kid Gaju agomba gukora igitaramo kinini giteguza abakunzi be umushinga wo kumurika album ye ya mbere(pre-launch), aho yari yanatumiye umugandekazi Cindy, gusa iki gitaramo kiza guhagarara mu buryo butunguranye ku munota wa nyuma.
Nyuma y’ibyumweru bitato ntacyo arabitangazaho, umuhanzi Kid Gaju yashyize agira icyo avuga kuri iki gitaramo yemeza ko cyishwe bigambiriwe n’umwe mu bakozi bo mu kabyiniro ka People’s club aho iki gitaramo cyagombaga kubera.
Kid Gaju
Igitaramo cyapfuye mu bintu bitumvikana, cyakoze ku rundi ruhande rwabishe igitaramo cyanjye banyihenuyeho bajya gusobanura ku maradiyo no kongera ibyaha kuri Gaju. Mu by’ukuri igitaramo cyanjye cyishwe n’abantu nari nise ko tugiye gukorana, bari bampaye aho igitaramo kizabera, igitaramo cyanjye cyari kuba ninjoro gihagarara ku munota wa nyuma nta na kimwe cyabuze. – Kid Gaju asobanura iby’igitaramo cye
Kid Gaju avuga ko abahanzi bose yari yatumiye barimo na Cindy bari biteguye gususurutsa abantu muri iryo joro, ku buryo yewe hari na byinshi yahombeyemo birimo kuba na bamwe mu bafana be bari bamaze kwinjira bityo akaba yamaze kunoza umugambi wo kujyana mu nkiko aka kabyiniro abifashijwemo n’abanyamategeko be yamaze gushaka.
Cyakoze Kid Gaju yisegura ku bakunzi be, akabasezeranya ko arimo abategurira ikindi gitaramo kinini mu minsi ya vuba kizagaragaramo abahanzi bose yari yatumiye mbere, ndetse uretse iki gitaramo akaba anateganya indi mishinga ikomeye muri uyu mwaka.
Ati “ Iyo ugerageza gukora, hari abandi bifuzaga kuguca intege ariko Kid Gaju aracyari Kid Gaju, ndisegura ku bakunzi banjye, ubu icyo ngomba gukora ni ugukomeza ibikorwa byanjye, abafana banjye nkabategurira ibindi bintu bishya. Ibyo gukurikirana ibyapfuye tukabiharira ababishinzwe.”
Kid Gaju akomeza agira ati “ Mbafitiye ibintu byinshi ndi kubategurira muri uyu mwaka ariko noneho igitaramo cyanjye kigomba kuba vuba cyane kugirango dukomeze dukore n’indi mishinga nyuma yayo, kuko igitaramo turimo gutegura ni icya alabum yakozwe mu myaka yashize, ariko tugomba gukomeza n’izindi ndirimbo nshya.”
Reba amashusho y'indirimbo 'Gahunda' ya Kid Gaju ft Cindy
TANGA IGITECYEREZO