Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel ya Kigali, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoze igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza Noheli gihurirana n’ibihe barimo byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi korali imaze kuva itangijwe mu Rwanda.
N’ubwo kwinjira byari 10.000Frw ndetse na 5000Frw, iki gitaramo kiswe "CHRISTMAS CAROLS CONCERT 2015" kitabiriwe ku rwego rwo hejuru nk’uko no mu myaka yatambutse byagenze. Chorale de Kigali yongeye kugaragaza ubuhanga bwinshi mu majwi, gukorera kuri gahunda, kuzana udushya, kugira abakunzi benshi n’ibindi. Ibyo byashimangiye ko imyaka 50 imaze, atari imfabusa.
Aba bana bakorewe umunsi mukuru bahabwa n'impano za Noheli
Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye harimo n’iza Noheli, iririmba n’izindi z’abahanzi bakomeye ku isi zagiye zikundwa nk’iza Michael Jackson. Baririmbye kandi indirimbo z’urukundo mu kwigisha abantu kugira urukundo nyarwo rutagamije ikibi. Izi ndirimbo zose wabonaga, abakunzi babo bazizi bikagaragazwa no kuba bahitaga bahaguruka bakabafasha kuziririmba.
Chorale de Kigali buri mwaka ikora igitaramo cya Noheli kikavugisha abakunzi bayo
Benshi bishimiye igitaramo cya Chorale de Kigali
Icyo gitaramo "CHRISTMAS CAROLS CONCERT 2015"cyari kitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Meya w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba washimiye cyane iyi korali kuba yakoze igitaramo cyiza cyamushimishije cyane ndetse agatungurwa bikomeye. Yabemereye inkunga y’ubufatanye mu rugendo barimo rwo kwizihiza Yubile no mu bindi bikorwa bateganya, yagize ati:
Nishimiye cyane iki gitaramo cyanyu mu majwi meza.Ubuhanga mufite mbona mwanakora n’ibirenze ibi, murantunguye.Urwo rugendo tuzarugendanamo. Hano Fidele Ndayisaba yavugaga kuri gahunda bari bamaze gutangaza y’ibirori byabo bikomeje byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ndetse bakaba bari bavuze ko k’ubufatanye n’umujyi wa Kigali bizera kuzabona ahantu hagutse ho gukorera igitaramo, umwaka ushize umujyi wa Kigali ukaba waratangaje ko aho hantu hari gushwakwa.
Meya Fidele Ndayisaba yafashe telefoni ye yifatira amashusho ya Chorale de Kigali kubwo kwizihirwa
Nizeyimana Alex umuyobozi wa Chorale de Kigali yabwiye itangazamakuru ko bafite ishimwe ku Mana kuko ibyo bifuzaga byose byagezweho usibye kuba batangiye bakerereweho gato gusa ngo ntacyo byahungabanyije ku gitaramo cyabo kuko icyo bari bifuje ari ugukora igitaramo cyiza kandi bagataramira abantu benshi.
Yavuze kandi ko bari guteganya kujya no mu ntara z’u Rwanda bagataramira abakunzi babo baherereyeyo batabasha kwitabira ibitaramo byo muri Kigali. Asoza yifurije abanyarwanda bose kuzagira Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2016.
Chorale de Kigali yakoze umuziki mu buryo buri Live
Iki gitaramo kitabiriwe cyane
Meya w'umujyi wa Kigali yemereye inkunga Chorale de Kigali
Benshi bifatiraga amashusho y'icyo gitaramo nk'urwibutso
Amafoto: Niyitegeka Christian
TANGA IGITECYEREZO