Nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe, kuri ubu Thacien Titus wamenyakanye ahanini kubera indirimbo’Aho ugejeje ukora’,aratangaza ko yasubukuye ibikorwa bye bya muzika .
Ku itariki 22 Kanama 2015 nibwo umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Thacien Titus yashinze urugo na Mukamana Christine. Imyiteguro y’ubukwe ndetse n’ukwezi kwa buki Thacien atangaza ko aribyo byatumye atongera kumvikana mu buhanzi ariko nyuma y’aho birangiriye akaba yatangiye gukora indirimbo zizajya kuri album ye nshya. Indirimbo’Buri gihe nzajya nza gushima’ niyo ibimburiye izindi.
Urugo rwiza ni rimwe mu mashimwe menshi Thacien ashima Imana
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Thacien Titus yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze nk’ishimwe ku Mana ariko ikaba igenewe buri muntu wese. Ati “ Iriya ndirimbo nayikoze nshimira Imana byinshi yagiye inkorera mu buzima ndetse nkayishimira n’urugo rwiza yampaye. Nubwo ahanini ari ishimwe ryanjye ariko ni iya buri muntu kuko ntawabura icyo ashimira Imana.”
Uretse ‘Buri gihe nzajya nza gushima’ , Thacien Titus yemeje ko hari n’izindi ndirimbo ari gutunganya zizajya kuri album azashyira hanze umwaka utaha wa 2016. Thacien kandi yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azayashyira hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Kanda hano wumve indirimbo’Buri gihe nzajya nza gushima’ ya Thacien Titus
TANGA IGITECYEREZO