Mu mpera z’umwaka haba ibirori n’iminsi mikuru inyuranye. Inzu itunganya ikanafata amashusho, Afrifame Pictures ikomeje kwakira abifuza ko izabafasha kubika urwibutso rw’iyi minsi mu mafoto ndetse n’amashusho agendanye n’igihe.
Iyo umwaka ugiye kurangira abagize umuryango cyangwa inshuti n’abavandimwe barahura bagakora iminsi mikuru inyuranye mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka amahoro. Ninabwo kandi haba amasakaramentu anyuranye nk’umubatizo, guhabwa ukaristiya,…
Afrifame Pictures ni inzu itunganya amafoto n’amashusho ishamikiye ku kigo cya Inyarwanda Ltd. Afrifame Pictures ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba mu minsi mikuru inyuranye, ibirori, gufotora abantu ku giti cyabo n’ibindi. Nyuma y’uko benshi bashimye serivisi zayo, mu rwego rwo gukomeza gukorera abakiriya bayo ibinoze, Afrifame Pictures yatangiye kwakira abifuza gufata umwanya mbere (booking) bifuza ko izabafatira amafoto n’amashusho muri izi mpera z’umwaka.
Mu guhesha ishema ibirori byawe, Afrifame igufatira amafoto utazagira ipfunwe kwereka inshuti n'abavandimwe
Amafoto acyeye,arimo udushya uyafatirwa na Afrifame Pictures
Uramutse ufite ibirori ushaka ko Afrifame izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594
Uretse ibirori bitandukanye, Afrifame Pictures ifotora ikanafatira amashusho abafite ubukwe, abafite iminsi mikuru y’amavuko,abifuza kwifotoza ku giti cyabo, abashaka kujya kwifotoreza ahantu nyaburanga, abafite Picnic,….
Umwihariko Afrifame ifite ni uko itanga serivisi zinogeye buri mukiriya kandi ku giciro yibonamo. Gufasha abakiriya bayo guhanga udushya mu mafoto, gukoresha ibikoresho bigendanye n’igihe , bigakoreshwa n’abakozi b’inzobere nabyo ni bimwe bituma Afrifame Pictures ikomeza kugira umwihariko muri aka kazi. Abageni bafite ubukwe, bafatirwa filime mbarankuru(Documentaire), yerekwa abatashye ubukwe ku munsi nyirizina bakabona amateka yabo yabaranze mbere y’uko barushinga.
Uramutse ushaka kureba amafoto y’umwihariko yagiye afatwa na Afrifame Pictures wasura urubuga rwayo Afrifamepictures.com. Wanabakurikirana kandi kuri page ya Facebook yitwa Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO