Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2015 i Remera ku cyicaro gikuru cya Airtel habereye umuhango wo gutangiza poromosiyo nshya ya Airtel yitwa Ni ikirenga. Iyo poromosiyo izamara iminsi 70 aho buri munsi umufatabuguzi umwe w’umunyamahirwe azajya atsindira igihembo kingana na 1.500.000Frw.
Muri iyo poromosiyo, igihembo cy’icyumweru cyose, hazajya hahembwa umuntu umwe w’umunyamahirwe yishyurirwe urugendo muri kajugujugu rwerekeza i Rubavu , wongereho ikiruhuko muri hotel nziza I Rubavu ku bantu babiri , ahembwe na none kugarurwa I Kigali mu modoka nziza ya VIP igezweho.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Airtel,uwatsinze mu gihe cy’icyumweru, azajya yemererwa gutemberana n’inshuti/umuvandimwe umwe muri kajugujugu bajyane no mu kiruhuko muri hotel y’igitangaza. Umunyamahirwe wa buri munsi azajya atoranywa hakoreshejwe ikoranabuhanga hakurikijwe uko besheje umuhigo bahawe.
Ibisabwa kugirango winjire muri iyi poromosiyo, ni ukuba ufite simukadi ya Airtel ikora mu buryo bwo kwishyura (prepaid),ubasha kugera ku muhigo we w’umunsi abasha kwinjira muri poromosiyo. Abacuruza n’abaranguza amafaranga n’amakarita ya Aritel ukongeraho n’abakozi b’iyi sosiyete ntabwo bemerewe kwinjira muri iyi poromosiyo. Kujya muri iri rushanwa nta mafaranga cyangwa ikindi kiguzi bisaba keretse kwesa umuhigo w’umunsi wahawe na Airtel.
Kujya ku ilisti y’abafite amahirwe yo kubona ibihembo: Buri mukiriya azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha intego y’umunsi ndetse ukanze *141*1# uhita ubona intego yawe y’umunsi, buri uko wesheje umuhigo wawe w’umunsi, uzajya ubona ubutumwa bukumenyesha ko watsindiye inyongera ku mafaranga yo guhamagara na interineti ingana na 300% aho 50% wayikoresha uhamagara Airtel kuri Airtel naho 50% yindi ukayikoresha kuri interineti.
Ibumoso ujya iburyo: Michael Adjei umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Indrajeet Singh Airtel Marketing Director na Chrysanthe Turatimana ushinzwe Airtel Data and Device mu muhango wo gutangiza Poromosiyo ya Ni Ikirengaa
Ubwo butumwa bugufi buzajya bunakumenyesha ko winjiye muri poromosiyo aho ushobora gutsindira ibihembo bitandukanye buri munsi. Ushobora kandi kubona ubutumwa bugufi bugutera akanyabugabo mu gihe ugeze kuri 80% y’intego y’umunsi wahawe. Kugera ku ntego y’umunsi wahawe biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye by’uwo munsi gusa.
Umwaka ushize, poromosiyo ya Ni ikirenga yatanze inzu 8 z’ibyumba bitatu imwe imwe zubatse muri Kigali muri kampanye yamaze ibyumweru 8 zihabwa abantu 8 ndetse abandi bafatabuguzi ba Airtel bagera ku bihumbi 30 batsindiye ibihembo bitandukanye. Aloise Kagimbura watsindiye inzu ya 7 umwaka ushize, yashimiye Airtel kuko ubu ngubu iyo nzu imwinjiriza akayikodesha, bikamufasha kubaho neza n’umuryango we.
Michael Adjei umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, yavuze ko Airtel icyo ishyize imbere ari udushya tugamije gushimisha abakiriya bayo. Umwaka ushize batanze amazu 8, muri uyu mwaka batanga moto 12 muri Tunga moto none bazanye indi poromosiyo yo kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza. Ati “Iyi kampanye ni impano duhaye abakiriya bacu mu kubifuriza Noheli nziza, iyi poromosiyo nta kiguzi isaba, buri wese afite amahirwe yo gutwara instinzi. ”
TANGA IGITECYEREZO