Abahanzi bo muri Uganda, Ragga Dee na Judith Babirye begukanye intsinzi mu matora y’ibanze y’ishyaka NRM aho abo bahanzi bari mu bahatanira kwinjira muri Politiki. Ragga Dee yiyamamarije kuyobora umujyi wa Kampala naho Judith Babirye yiyamamariza kuba umudepite.
Kuwa 28 Ukwakira 2015 nibwo abahanzi bombi bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda amatora y’ibanze mu ishyaka NRM ari naryo riri ku butegetsi bw’icyo gihugu. Kugirango begukane imyanya bifuza, bombi barasabwa gutsinda amatora rusange azaba umwaka utaha wa 2016 nk’uko tubikesha New Vision.
Dan Kazibwe uzwi nka Ragga Dee yatsindiye guhagararira ishyaka rya NRM mu matora y’umuyobozi w’umujyi wa Kampala azaba umwaka utaha aho iryo shyaka rizaba rihanganye n’andi agera kuri atatu ariyo; NTV, FDC na DP.
Ragga Dee yabwiye itangazamakuru ko yiteguye kwegukana instinzi akaba Meya wa Kampala
Nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’ibanze, Ragga Dee yishimiye intambwe ateye ndetse ashimira n’Imana yabimufashijemo. Yasezeranyije abantu ko afite icyizere gihagije cyo kuzatsinda n’amatora rusange bityo akaba yiteguye kuyobora umujyi wa Kampala akazabagezaho impinduka cyane cyane ababa mu byaro by’umujyi wa Kampala.
Umuhanzi Ragga Dee afite icyizere cyo kuma Meya wa Kampala
Umuhanzikazi Judith Babirye uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse akaba afatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel, nawe yegukanye intsinzi mu ishyaka NRM nk’umwe mubo mu gace ka Busoga mu karere ka Buikwe bazahagararira iri shyaka mu matora y’umwaka utaha wa 2016.
Judith Babirye ni umwe mu bahanzi baririmbye indirimbo Tubonga naawe ivugwa ibigwa bya Perezida Museveni umaze imyaka 30 ayobora Uganda
Judith Babirye uzwi mu ndirimbo za Gospel, ari kwiyamamariza kuba umudepite
Aba bahanzi bombi Ragga Dee na Jidith Babirye baramutse basekewe n’amahirwe bakinjira muri Politiki, baba bateye ikirenge mu cya Proffesor Jay wo muri Tanzania uherutse gutsindira kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO