RFL
Kigali

Mu itorero niho ha mbere abafite uburwayi bwo mu mutwe bagana ntabwo bajya kwa Muganga – Dr Rick Warren

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2015 17:51
0


Pastor Dr Rick Warren uyobora itorero Saddleback Church ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko mu itorero ari ahantu h’ingenzi hiyambazwa na benshi bugarijwe n’ibibazo by’umwihariko abafite uburwayi bwo mu mutwe mbere yo kureba Muganga,Polisi n’abandi bashobora kubafasha ngo babanza kujya mu itorero.



Pastor Rick Warren yatangaje ibi kuri uyu wa kane w’icyumweru duteye umugongo mu muhango wo gutangiza igiterane kigamije guhumuriza abafite uburwayi bwo mu mutwe. Agendeye ku mateka ndetse no muri Bibiliya,Pastor Warren itorero rifite inshingano zo kuba hafi abafite ubwo burwayi.

Nk’uko tubukesha Christian Post, Dr Rick Warren yagize ati: Amatorero ni yo aza ku isonga mu hantu hitabazwa mbere n’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Iyo abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, ntabwo babanza kujya kureba Muganga,Polisi,Umunyamategeko n’abandi ahubwo bihutira kujya mu itorero.

Pastor Rick Warren 

Pastor Rick Warren yakomeje abwira abitabiriye icyo giterane amahame atanu yaTewologi yerekeranye no kuba hafi abafite uburwayi bwo mu mutwe. Muri ayo mahame harimo avuga ko; Ikintu cyose kitabashije gukirira mu isi, ko kizakirira mu ijuru. Hari irindi hame rivuga ko abantu bose baremwe n’Imana, mu ishusho yayo kandi ikabarema kubw’umugmbi wayo.

Matthew Warren umwana wa Rick Warren yitabye Imana muri 2014 azize uburwayi bwo mu mutwe

Iki giterane cy’itorero Saddleback Church kitabiriwe n’abantu basaga 22.00 ku munsi wa mbere. Abasaga ibihumbi bine bakurikiranye iki giterane kuri Interineti. Igiterane cyo guhumuriza imiryango ifite abantu barwaye uburwayi bwo mu mutwe, Rick Warren yagitangije mu mwaka wa 2014 nyuma y’urupfu rw’umwana we Matthew Warren witabye Imana azize uburwayi bwo mu mutwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND