Umwana w'umuhungu w'imfura mu muryango w'umuhanzi w'icyamamare muri muzika ya Uganda, Dr Jose Chameleone, akomeje kwegukana imidari n'ibikombe byinshi ari nako aba icyamamare mu mukino wo koga n'ubwo akiri muto.
Abba Marcus Mayanja; umuhungu wa Jose Chameleone, akomeje kwamamara kubera impano zitandukanye afite zirimo iyo kuririmba, gukina amafilime n’umukino wo koga, uyu mukino wo koga wo ukaba ukomeje kumuhesha imidali myinshi irimo n’imidali ya zahabu.
Abba Marcus yegukanye imidali myinshi mu mukino wo koga
Mu marushanwa amazemo iminsi muri Uganda yitwa Excel Independence Swimming Gala 2015, Abba Marcus Mayanja yabashije kwegukana imidali ibiri ya zahabu, ibiri ya Silver ndetse n’umudali umwe wa Bronze, umwaka ushize nabwo akaba yari yabashije kwegukana imidali itandukanye mu marushanwa yo koga.
Uyu niwe mutoza we mu mukino wo koga
Mu kigo cy’amashuri yigamo cya GreenHill Academy, Abba Marcus yahembwe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu mukino wo koga, ari nabyo byatumye aza ku isonga mu bakina umukino wo koga bagomba guserukira iki kigo cy’amashuri mu marushanwa atandukanye yo koga.
TANGA IGITECYEREZO