Kigali

Korali Mamajusi yaririmbwemo na Rose Muhando ntizibagirwa ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2015 8:15
0


Korali Mamajusi yo mu itorero rya Anglican mu ntara ya Moshi - Arusha muri Tanzania ntabwo izibagirwa ibihe byiza yagiriye mu Rwanda mu giterane cya ADEPR Rubavu yari yatumiwemo na cyane ko bwari ubwa mbere ikandagiye ku butaka bw'u Rwanda.



Bishop Alfred KANYARUKIGA waje ayoboye iyi Korali  yatangarije abari aho ko ari ubwa mbere yari akandagiye i Gisenyi, akaba yarashimiye Imana ko n’ubwo abantu bagira imipaka yo itajya igira imipaka, bityo ashimira by’umwihariko itorero rya ADEPR ryamuhaye ikaze we n’abashyitsi yaje ayoboye kuva muri Tanzaniya dore ko ubundi bitamenyerewe ko ADEPR iha ikaze izindi Korali zo muyandi matorero ngo zize kuvugamo ubutumwa.

Mamajusi

Korali Mamajusi hamwe na Korali Impuhwe

Ku uruhande rwa ADEPR, Bwana Nkuranga Aimable umujyanama muri komite nyobozi yayo ku rwego rw’igihugu wari umushyitsi mukuru, yavuzeko abayobozi bakuru ba ADEPR bari bishimiye kuboneka ariko kubw’izindi gahunda ko batabashije kuza, ariko mu izina rya ADEPR bakaba yatanze ubutumire kuri  korali Mamajusi mu giterane cya Yubire y’imyaka 75 ADEPR Imaze itangiye ivugabutumwa, kizabera i Kigali mu kwezi kwa Ugushyingo 2015.

Mamajusi

Korali Mamajusi yatumiwe muri Yubire ya ADEPR izaba mu Ugushyingo 2015

Benshi bahembukiye muri iki giterane cyabaye mu mpera z’icyumweru duteye umugongo tariki ya 12 na 13 Nzeri 2015 , abandi bakira agakiza. Nyuma y’iki giterane bamwe mu bakozi b’Imana bakorera umurimo wayo kuri uru rusengero badutangarije ko hari byinshi bungukiye kuri Korale Mamajusi Bwana Ghad RUZINDANA Umuyobozi wa Korali Impuhwe yagize ati

Nka Korali impuhwe icyo twigiye kuri Mamajusi, twasanze ari korali imaze gutera imbere cyane,  kandi ari korali imaze igihe kinini mu murimo w’Imana bityo natwe tukaba twifuza kuzatera imbere mu buryo bunyuranye harimo no gushaka ibikorwa bizajya bidufasha kubona amafaranga yo gukora uyu murimo

Mamajusi

Iki giterane kitabiriwe n'abantu batari bake

Naho mugenzi we Aloys NTIRENGANYA uyobora korali Aliance we yagize ati “Nawe wabibonye iriya koreli ifite abaririmbyi  bazi kuririmba cyane, byaduteye ishyaka ryo kurushaho kwihugura kuburyo natwe aya mahirwe twagize tuzayabyaza umusaruro”.

Mamajusi

Korali Alliance ya Rubavu nayo yaririmbye muri icyo giterane

Twabibutsa ko Korali Mamajusi kuri ubu ifite Album 14 z’amajwi, 3 z’amashusho ikaba irimo gutungaya iya kane. Mu bindi ifite kompanyi icuruza Bibiliya, inzu icuruza indirimbo zihimbaza Imana,  ndetse ikaba inafite inzu itunganya umuziki (Studio).

Umutoza w'amajwi muri Korali Mamajusi Tito Sambayi akaba yadutangarije ko batazibagirwa ibihe bagiriye mu Rwanda.Korali Mamajusi ni nayo umuhanzi Rose Muhando icyamamare mu karere yakuriyemo ayiririmbamo akiri umwana mbere yo kuba umuhanzi ku giti cye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND