Micomyiza ni umuhanzi wandika indirimbo akanaririmba, akandika inkuru n’amafirimi. N’ubwo amaze igihe kitari gito mu bikorwa bijyanye n’ubuhanzi, uyu mwaka nibwo ari kugaragaza impinduka mu muziki we haba mu bihangano akora n’imbaraga ashyira mu kubimenyekanisha.
Nyuma y’indirimbo “Uw’imico myiza” yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka n’indi nshya yitwa “Igikobwa” yashyize hanze mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka, ubu yatugejejeho amashusho y’indirimbo “Igikobwa” imaze iminsi ikunzwe n’abakunzi ba muzika batari bacye.
Yatangarije Inyarwanda.com ko ari “video” ya mbere akoze ndetse akaba yarayishyizemo imbaraga zishoboka kugirango abakunzi b’umuziki batari bake bamugaragarije ko bishimiye imiririmbire y’iyi ndirimbo bazarusheho kumushyigikira.
Micomyiza ahamya ko amashusho y'iyi ndirimbo azamugeza ku ntera nziza
Micomyiza yatangarije Inyarwanda.com ko mu gutegura amashusho y’iyi ndirimbo yazirikanye umufana w’umuziki nyarwanda kurusha ibindi byose umuntu ashingiraho akora umuziki, ndetse akirinda gukora wenyine ahubwo akiyegereza abahanga bafite impano zitandukanye zikenerwa mu gikorwa nk’iki.
Bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya kinyafurika ivanze n’umurishyo gakondo wa Kinyarwanda yatunganyijwe na Mico The Best muri studio ya “The Super Level” mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo atunganwa na Fayzo. Micomyiza akomeje gutunganya izindi ndirimbo zizasohoka kuri album ye ya mbere, izaba iriho indirimbo 10.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IGIKOBWA":
TANGA IGITECYEREZO