Kigali

Korali Inkurunziza (SDA Bibare) yateguye igiterane cy’isanamitima kizamara ibyumweru bibiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2015 16:00
0


Korali Inkurunziza ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Bibare yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara ibyumweru bibiri kuva tariki ya 8 Kanama 2015 kugeza tariki ya 21 Kanama 2015.



Muri iki giterane cy’amavuna, hazatangirwamo impano zafasha abantu kwiga ijambo ry’Imana. Zimwe mu mpano zizatangirwa muri iryo vugabutumwa, hari Bibiliya, ibitabo by’indirimbo n’ibindi bitabo bitandukanye by’ingirakamaro ku buzima bw’umukristo.

Nk’uko Ishimwe Jackson umutoza wa korali Inkurunziza yabitangarije inyarwanda.com, iki giterane kizajya kibera Kimironko kwa Mushimire mu kibuga cy’umupira gihari. Yakomeje avuga ko batumiye korali Abakurikiye Yesu, Ambassadors of Christ, Tujyisiyoni n’izindi.

Inkurunziza

Korali Inkurunziza yatangijwe mu mwaka wa 1998 itangizwa n’abantu 6 gusa. Kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 30 bari mu ngeri zitandukanye kuva ku rubyiruko kugeza ku bantu bakuru.

Ku bijyanye n’ibihangano bamaze gukora, Korali Inkurunziza ifite Album zirindwi z’amajwi n’eshatu z’amashusho ndetse mu gihe cya vuba bakaba biteguye gushyira hanze umuzingo wa kane w’indirimbo z’amashusho.

Inkurunziza

Korali Inkurunziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND