Umuhanzikazi Knowless Butera yatumiwe mu gitaramo cyateguwe n’abagande kizabera Dubai kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015 kikazahuza abarundi, abanyarwanda n’abandi bakunzi b’uyu muhanzikazi.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Clement Ishimwe umujyanama wa Knowless Butera akaba n’umuyobozi wa Kina Music uyu muhanzikazi abarizwamo, Clement yadutangarije ko biramutse bidahindutse , Knowless Butera azitabira icyo gitaramo kizabera Dubai.
Producer Clement Ishimwe yakomeje avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo kiswe Rwanda Burundi Party igeze kuri 70 ku ijana, gusa ngo ntabwo biremezwa neza kuko hasigaye gushyira umukono ku masezerano bagiranye n’abatumiye Knowless Butera.
Kwinjira muri icyo gitaramo Knowless Butera yatumiwemo bizaba ari ibihumbi hafi 60 by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi hafi 30 mu myanya isanzwe (150 AED (General) na 300 AED (VIP)).
REBA HANO PEKE YANGU YA KNOWLESS BUTERA INDIRIMBO NSHYA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO