Iminsi ishyira umusozo w’irushanwa rya PGGSS5, irabarirwa ku ntoki aho buri muhanzi wese ubu asa n’uwamaze gukoresha imbaraga ze zose dore ko hasigaye igitaramo kimwe gusa, ibisigaye byose bikaba biri mu maboko y’abafana n’akanama nkemurampaka kakurikiranye buri muhanzi.
Akurikije uko yagiye abona imikorere y’abahanzi batandukanye ku rubyiniro ndetse n’uko asanzwe abona injyana ya Hip Hop, umuhanzi Riderman wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya 3 yatangaje ko ashyigikiye mugenzi we Bulldogg ndetse ko akurikije uko yakoze abona ari we aha amahirwe.
Riderman amaze iminsi agaragaza ko ari mu ruhande rw'umuraperi mugenzi we Bull Dogg
Aganira n'inyarwanda.com, Rideman yagize ati “Uburyo ibitaramo byagiye bitegurwa uburyo byakorewe ahantu henshi bikagera ku banyarwanda kuko hari aho bitageraga mbere Ikindi ni uburyo ibitaramo byagiye bigenda, ibyo nabashije gukurikirana ubona ko umuziki nyarwanda wagiye ufata indi ntera, so ni ikintu gishimishije cyane. Njyewe igihe cyose nshyigikira Hip Hop. Ukurikije ibyo Bulldogg yagiye akora ukareba cyane cyane muri izi concerts(ibitaramo) za nyuma, aho ureba i Rubavu yarakubise, i Nyamirambo yarakubise, mbese ahantu hose ubona ko yagiye yitwara neza. Nk’umuhanzi wa Hip Hop rero kugeza ubu ngubu ndi inyuma ya Hip Hop.”
Riderman washyize iki gikombe mu maboko ya Jay Polly umwaka ushize arifuza ko cyakongera gutaha muri Tough Gangs
King James we ahamya ko iri rushanwa atigeze arikurikiranira hafi ko ndetse we abona ko abahanzi bose bafite amahirwe angina yo kwegukana iri rushanwa.
King James yagize ati “Ntabwo nayikurikiranye cyane ariko ndumva yaragenze neza nk’uko bisanzwe, bimaze kugaragara ko igenda neza koko haba harimo abahanzi batoranyijwe n’abanyamakuru nk’abahanzi bakunzwe, rero ntekereza ko ibintu birikugenda neza. Njye bose mbaha amahirwe kuko urumva ko n’ubundi ntawagiyemo bitunguranye ndumva rero njye bose nabaha amahirwe yabo, igisigaye gusa nuko abafana bagomba gutora umuhanzi bashyigikiye n’uko na we aba yaritwaye nyine.”
King James asanga abahanzi bose barakoresheje imbaraga zabo zose bityo akabaha amahirwe angana
Kugeza ubu Jay Polly ntaragira icyo abitangazaho nk’umuhanzi uheruka kwegukana iri rushanwa mu gihe Tom Close wababimburiye bose yahamije ko abona Knowless ariwe uri ku isonga ry’abandi hanyuma agakurikirwa na basaza be b’indatwa, Dream Boys.
TANGA IGITECYEREZO