Theo Bosebabireba uherutse gutangaza ko atazongera gukorana indiririmbo n’abahanzi badakijijwe bakora umuziki usanzwe (secular music) kuko abarokore bamureba nabi, kuri ubu hagiye gusohoka indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na Pallaso wo muri Uganda.
Hashize igihe gito, Theo Bosebabireba atangarije inyarwanda.com ko mu rwego rwo kudasitaza bene se(abakristo bagenzi be) n’abayobozi bo mu itorero rya ADEPR, ngo yamaze gufata umwanzuro wo kutazongera gukorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga(abahanzi badakijijwe).
Kuri ubu amakuru avuga ko Theo Bosebabireba aherutse gukorana indirimbo n’abagande barimo na Pius Mayanja uzwi nka Pallaso, uyu akaba ari murumuna wa Dr Jose Chameleone. Bosebabireba nawe yemeza aya makuru ariko akavuga ko hagize abo byabangamira nabyo ngo yabireka, ntazagaragare mu mashusho y’iyo ndirimbo.
Pallaso uzumvikana mu ndirimbo igiye kujya hanze yaririmbwemo na Theo Bosebabireba
Theo Bosebabireba aganira na inyarwanda.com yemeje ko hari indirimbo iri hafi kujya hanze yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda barimo na Pallaso murumuna wa Jose Chameleone. Ibi abikoze nyuma yo gutangaza ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi badakijijwe kuko abarokore na ADEPR bamureba nabi.
Bosebabireba avuga ko gukorana indirimbo n'abahanzi batari abakristo, ngo bituma abarokore bamureba nabi
Kuba Bosebabireba agiye gukorana indirimbo na Pallaso, abajijwe niba atavuguruje bikomeye ibyo aherutse gutangariza abanyarwanda binyuze mu kinyamakuru Inyarwanda.com, aho yavuze ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe(Secular) kuko nta nyungu abikuramo usibye ngo kumuteranya n’abarokore n’abayobozi bo mu itorero rye rya ADEPR, Bosebabireba avuga ko yahagaritse gusa ibyo mu Rwanda, yagize ati:
Nahagaritse ibya hano mu Rwanda, hanyuma ibya hariya byo(muri Uganda), nzabanza kuvugana nabo ariko nabyo numva narabihagaritse. N’ubwo naririmbye ijwi ariko amashusho akaba atarajya hanze, numva nabyo aho kugirango bisitaze bene data nabyo nabyihorera.
Bosebabireba avuga ko yahagaritse gukorana n'abahanzi badakijijwe bo mu Rwanda gusa
Theo Bosebabireba akoranye indirimbo na Pallaso nyuma yo gutangaza ko atazongera gusitaza bene se batamwishimira iyo yakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu ndirimbo zisanzwe. Icyo gihe Theo Bosebabireba yabwiye inyarwanda.com ati
Ntabwo nzongera gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze(baririmba secular music) kuko mbona binteza ibibazo, abarokore barivumbura bakagenda bavuga ko ibyo bintu atari byo kandi nanjye maze kubona ko ibyo bavuga aribyo, nta wundi mumaro wabyo ni ukubaha hit urebye njyewe nta yindi nyungu mbigiramo kuko abakristo bandeba nabi. Ntibigaragara neza n’itorero ntiribikunda n’abayobozi banjye ntibabikunda, urumva rero sinakomeza gukora ibintu bisitaza benedata,Bibiriya iravuga ngo ibisitaza ntibizabura kuza ariko ubizana azabona ishyano,urumva rero gukomeza gucumuza benedata naba mfite ibibazo rwose, ni ibintu byo kwitondera sinapfa kongera kubikora.
Icyo gihe Theo Bosebabireba yahamyaga ko atazongera gukorana indirimbo n'abahanzi batari abakristo
Kugeza ubu Bosebabireba amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zisanzwe, bikaba byaratumye atengwa (guhagarikwa) n’abahanzi bagenzi be bo muri ADEPR ariko nyuma agakomorerwa. Abo amaze gukorana nabo hari: Ama G The Black, Senderi International Hit ndetse n’iyi iri hafi kujya hanze izumvikana ijwi rya Pallaso.
REBA HANO INDIRIMBO YA BOSEBABIREBA YISE UBWOBA NIBUSHIRE
TANGA IGITECYEREZO