Guhera ku itariki 03 Kugeza ku itariki 08 Kanama itorero Hope in Jesus ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizanaririmbamo n’abahanzi bakomeye barimo Appolinaire w’i Burundi , Patient Bizimana ndetse na Aline Gahongayire.
Iki giterane cyiswe Ebenezer Rivival Conference kizaba kirimo abavugabutumwa bakomeye barimo Serukiza Sosthene, Aron Ruhimbya,Gakamuye Innocent n’abandi banyuranye. Igiterane Ebenezer Rivival Conference kizajya kiba kuva ku isaha ya saa kumi z’umugoroba(16h00) kugeza ku isaha ya saa mbiri z’ijoro(20h00).By’umwihariko ku itariki ya 09 Kanama 2015 iki giterane kizatangira ku isaha ya saa tatu za mugitondo kugeza ku isaha ya saa saba z’amanywa.
The Worshippers bamaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire nabo bazaba bari muri iki giterane
Uretse abahanzi twavuze haruguru, iki giterane kizaba kirimo n’itsinda rya The Worshippers, Trust Worship Team, Kingdom Ministries na Ebenezer Choir. Hope in Jesus iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu munsi ya RDB.
TANGA IGITECYEREZO