Kigali

Ubukwe bw'umuhanzi Thacien Titus bwaranzwe n'udushya twanarijije umugeni we

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/07/2015 20:19
15


Umuhanzi Thacien Titus yarasabye anakwa Mukamana Christine bateganya gusezeranira imbere y’Imana kuri uyu wa 22 Kanama 2015. Umuhango wo gusaba no gukwa waranzwe n’udushya twinshi harimo aho uyu muhanzi yaririmbiye umugeni we maze asuka amarira.



Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Thacien Titus uririmba indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indiribo ’Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimiye’ nibwo yerekeje mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo aho umuryango wa Mukamana Christine utuye, agiye gumusaba no gumukwa. Ku isaha ya saa sita na mirongo itanu n’umwe(12h51) nibwo imodoka ziturutse mu muryango wa Christine zaje guha ikaze  Thacien n’abari bamuherekeje gusaba baturutsei Kigali. Izi modoka zabasanganiye i Rwabuye, muri Kilometero nkeya  ziba zibura ngo ugere mu mujyi wa Huye(Butare).

Agashya ka mbere katangiriye kuri moto zahise zivanga n’imodoka maze zibazengurutsa mu Mujyi wa Huye, ibintu byahagaritse abahisi n’abagenzi bibaza ibiri kuba.

Titus

Thacien Titus ategereje umugeni we

yy

Mukamana Christine aramukanya n'uwari waje kumusabira Thacien Titus

Ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu(13h45) nibwo uyu muhango wabereye muri Hotel Four Steps watangiye,utangizwa n’isengesho. Nyuma y’isengesho abasangwa batanze ikaze ku bashyitsi maze imisango itagira ubwo. Nyuma y’umwanya munini abasaza baganira, byageze aho Thacien Titus yemererwa ko ahawe Mukamana Christine ho umugeni, ibyishimo bisaba uyu muhanzi n’abari baje bamuherekeje. Ku isaha ya saa cyenda na  n’igice(15h30) nibwo Christine yaje gusuhuza umugabo we.

Akandi gashya kadasanzwe mu yindi mihango yo gusaba no gukwa,Thacien Titus yahise atura umugeni we indirimbo yamuhimbiye y’urukundo  aho atangira agira ati “Iyizire mwali nakunze,usohoje isezerano Mana, ngwino Yesu urugo rwacu urwiyoborere,…” Uko yaririmbaga niko abantu bari batunguwe ndetse bateze amatwi amagambo agize iyo ndirimbo. Mukamana Christine na we yariyumanganyije bigeze aho amarangamutima ye ayagaragarisha amarira ari nako Thacien yari amwegamye mu gituza akomeza kumuririmbira anamuhoza amarira.

Thacin Titus

Thacien yakoze agashya yakiriza umugeni we indirimbo yamuhimbiye

Abambariye Umugeni

Thacien Titus

Yereka abari bitabiriye ubukwe ko amwambitse impeta y'urudashira nyuma yo kumuhabwa n'umuryango

Thacien

Thacien yambika Sebukwe ingofero amushmira ko yamubyariye umugore

Thacien Titus

Biyemeje ko uko basangira niko bazasangira ibyiza n'ibibi akaramata

Titus

Nkuko bisanzwe mu misango y’ubukwe hari umutahira ujya kureba ko inka zakowe umukobwa zimeze neza kandi ntaburwayi zifite aho aherekezwa  n’umuganga ushinzwe kuvura amatungo(Veterineri). Bitunguranye ,muri uyu muhango, umuhanzi Theo Uwiringiyimana uzwi ku izina rya Bosebabireba, niwe wagiye nk’umu veterineri, ibintu nabyo byatunguye abari aho ndetse barabyishimira. Uretse aka kazi kadasanzwe yahawe, Theo Bosebabireba n’abandi bahanzi barimo Richard Usengimana,Stella, …nibo basusurukije ubu bukwe.

Mbere gato y’uko uyu muhango usozwa, Thacien Titus yafashe umwanya maze aririmba indirimbo ‘Aho ugejeje ukora yatuye umuryango ashatsemo maze yaba Christine ndetse n’abari aho bafatanya na we kuyiririmba, umuhango usozwa ku isaha ya  saa kumi n’imwe na mirongo itatu n’itanu(17h35).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ibinisawape tumurinyuma nabirangi ze
  • 9 years ago
    Utagushima ni inde,ni uwahe se ,cg se yavahe Mana
  • 9 years ago
    waw byiza wee
  • Nyanzani9 years ago
    Uyu mugore ko ashaje, inoti aho bukera abasore zizatuma tuba inganzwa
  • 9 years ago
    ni byiza pe. imana irakomeye.
  • bahizi emmanuel9 years ago
    nibyizacyane gusantidushaka divoruse
  • 9 years ago
    Thacien Titus ndamukunda gusa nejejwe nokunokubona aje mubagabo nkabandi nibyokwishimira lmana ibahe urugo rwiza rwumugisha satani ntiyishimira ubukwe abacantege ntibabakange urugo nurwababiri
  • NDAYISENGA Isaac9 years ago
    Imana izabubakire,kandi urugo nurwa babiri natwe tukabashyigikira nizo nshingano zacu!!!naho abakozi ba satani ntibakabace intege kuko urukundu ruruta byose.
  • dad9 years ago
    Uyu mukobwa yarashaje pe!
  • clalisse9 years ago
    Abavuga ngo christine arashaje ntabwo bamuzi iruhukire titus imana iguhaye umugore mwiza imana ibashyigikire
  • charile9 years ago
    Hahhhh murasekeje ngo thacien ashatse umugore ushaje yanze abasore beshi nanjye ndimo hahirwa titus wiboneye umutima wurugo ariko thacien n'imana imuguhaye nawe jye ndamuzi
  • karemera9 years ago
    Ariko ibyomuvuga murabizi njye yaranyanze none ngo arashaje ibyo mubikurahe gusa ibicantege murugendo ntibizabura gusa reka ngire icyonibwirira titus ukomeze ushime Imana iguhaye umugore mwiza kdi mbikubwiye nkumuntu umuzi ntiwite kubyo bavuga
  • 9 years ago
    courage turabashyigikiye
  • eric iyamuremye9 years ago
    Tacien umusozi wasengeyeho usaba umugore uzambwire uwariwo,ndangirabasore barihanzaha.sha tacien numwari urenzabari,numugore urenzabagore iyabaga abagabo bose bari batunze christine,abamuzi turamuzi,abatamuzi nibavugishwe kuko arishyari bafite.iyabaga bari bazi abagabo nabasore bahatereyibaba
  • shadrac8 years ago
    yemwemusigeho imanayamumuhaye ibibona kandiburyabaca umugani ngo agakonogashajenikokaryoshya imbo muvugasengo amugarure nihore!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND