Kigali

Zari na we yahamije ko abanyarwandakazi ari beza asobanura impamvu atazanye n’umukunzi we Diamond

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/06/2015 12:14
2


Zari na we yahamije ko abanyarwandakazi ari beza asobanura impamvu atazanye n’umukunzi we Diamond



Ubwo yanyuraga kuri tapi itukura, kimwe mu bibazo yabajijwe n’icyuko yizanye mu Rwanda wenyine ntazane n’umukunzi we Diamond yenda kubyarira imfura. Zari yagize ati “ Yarabishakaga cyane ko twazana ariko bitewe na gahunda afite muri Nigeriya ntibyakunze. Ku munsi w’ejo(yavugaga uyu munsi ku cyumweru tariki 28 Kamena)agomba kwerekeza muri Nigeriya aho afite na gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Flavour.

Zari

Zari aca kuri tapi itukura

Zari

Asobanura impamvu atazanye n'umukunzi we Diamond

Zari na Diamond

Ahenshi aba ari kumwe na Diamond yitegura kubyarira imfura

Zari na Teta

Zari hamwe na Teta Sandra wateguye Rwanda International Fashion World 2015 (RIFAW)

Igitaramo kirangiye,ubwo yabahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuburyo yabonye imigendekere yacyo , Zari yavuze ko yishimiye uburyo cyari giteguye ndetse n’uburyo abaririmbyi baririmbye(Performance). Gusa ntiyasoje ijambo rye atagarutse ku bwiza bw’abanyarwandakazi bukunda kugarukwaho n’abanyamahanga benshi basura u Rwanda. Ati “ Mu byukuri nasanze abakobwa b’abanyarwandakazi ari beza, bafite ubwiza karemano.”

Muri iki gitaramo n’umuhanzi Bebe Cool witwaye neza cyane yavuze ko mu Rwanda ariho ubwiza bukomoka muri Afrika, na we yemeza ko abanyarwandakazi ari beza cyane ndetse abatura zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye mu  joro  ryakeye zirimo’Come to me ‘ yakoranye na Alpha Rwirangira, na’ Love you everyday’ ikunzwe muri iki gihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nibyo9 years ago
    Nukuri kwambay'ubusa kabisa. ndetse na www.afrototality24.com, iheruka gushir' abanyarwandakazi kumwanya wa 6 kwisi.
  • Raina9 years ago
    Aaaarheeee ntimukitake namwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND