RFL
Kigali

Gabiro Guitar yashyize ahagaragara amashusho ya ‘Kakadance’, agaragazamo imbyino yihariye n’isura nshya y’umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/06/2015 23:04
9


Umuhanzi Gabiro Guitar wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yitabiraga amarushanwa ya Tusker Project Fame, nyuma agakomeza kugenda ashyira hanze indirimbo, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya aheruka gusohora yise ‘Kakadance’.



Nk’uko bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu musore yifuje kugaragazamo cyane isura nshya y’umujyi wa Kigali, maze anibanda ku mibyinire yihariye y’iyi njyana ye yise ‘Kakadance’, aho ababyina bagaragaza umwihariko mu mibyinire yabo.

Gabiro

Mu kiganiro n’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yagize ati “ Kakadance ni dance style babyina bashinga amano maze bagasubira n’inyuma. Nkaba nifuza ko imbyino kakadance yazageraho ikaba ariyo njyana yazajya ituma mpora nishimana n’abakunzi b’umuziki wanjye kandi bakaryoherwa ahantu hose nataramiye. Ikindi ni uko nashatse kugaragaza uburyo umujyi wacu ukomeje gutera imbere mu nyubako.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Kakadance'

Tubibutse ko iyi ndirimbo yakozwe na producer Piano mu buryo bw’amajwi, naho amashusho yayo ayoborwa na Mariva, ari nawe wayatunganyije. Mu mashusho yayo hagaragaramo abandi bahanzi nka Tony, Aime Blueston na Aidan TK(Two 4 real). Aba bose hamwe naba producer bakoze iyi ndirimbo bakaba bashimirwa byumwihariko na Gabiro Guitar ku bushake bagize bwo kumufasha muri uyu mushinga w’indirimbo ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeff Muvunyi9 years ago
    wooooow ni ubwambere nakumva umuhanzi uririmba afrobeat akubita freestyle flow nkaba rappers this is very creative kandi even the Dance style is on Point! Congs Gabiro Guitar
  • dad9 years ago
    Ntacyo yaribaye nuko gusa iri mururimi rubi"ikinyarwanda" ntizarenga mutaru
  • Kalisa jack9 years ago
    hahhh ngo beat za piano ndazivuna na muzehe akazibyina ........ nice freestyle komerezaho Guitar weeeeeeee matunda yako mbele
  • ganza9 years ago
    uyu muhungu nari ngize ngo ni Jay Z
  • lydia N9 years ago
    nice video cool swaag...
  • 9 years ago
    @dad, stop hating, you dance to ugandan songs that r in a language you dont understand ,some nigerians and some zambians, and when the boy pulls his kinyarwanda that u understand all u do is criticize, mwabaye iki abanyarwanda??? ma man language is not a barrier in music entertainment, its the production and quality of music you doing!! the earlier you get this, the better! go gabiro!!!!! na #Kakadance
  • Ibaze Nawe9 years ago
    hahhhhh ngo JAY Z rubanda murakabya urumva atakwibwiye ko ari kagahungu kwo kwa runaka .............lol
  • coco9 years ago
    Nanjye ndemeye mwana nguhaye ijwi ryanjye va hasi ubundi ushake aba really promoters ....ejo ndagushaka kukureba kuri trace brother.
  • Baboutale 9 years ago
    Rwandese pipo all u do is hating on yo pipo!!! i tell u if this hit song was even for our gone lost MR.Nice am very sure he will be eating right now here in Dar !!! support your Tusker project fame Guy!!! he represented u well. Gabiro asante 4 hii bonge la ngoma





Inyarwanda BACKGROUND