Kigali

Mu myaka 40 bamaranye Rick Warren n’umugore we batangiye kuryoherwa n’urukundo- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/06/2015 18:54
4


Kay Warren Barbra umugore wa Pastor Dr Rick Warren umwe mu bayoboye insengero zikomeye ku isi mu gihe bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaranye mu rushako, yatangaje ko uko imyaka igenda yiyongera ari nako urukundo afitanye n’umugabo we narwo ruri kwiyongera.



Kay Warren Barbra yatangaje ko imyaka ya mbere mu rushako rwabo yaranzwe n’ibizazane byinshi byabaciye intege ku buryo benshi mu bakristo babakekeraga kuba batandukana (Divorce) ariko bagakomeza kwihanganira ibigeragezo ndetse Kay Warren n'umugabo we bakaba bahamya ko n’ubwo ibyo bibazo byari bihari ngo habuze n'umwe muri bo wahingutsa igitekerezo cyo gusaba gatanya (Divorce). 

Pastor Dr Rick Warren yashakanye na Kay Warren kuwa 21 Kamena 1975 kuva icyo gihe batangira guhura n’ubuzima bugoye mu kwezi kwabo kwa buki ku buryo babonaga umunezero ari uko bagiye mu rusengero dore ko icyo gihe Rick Warren yari umu pasiteri w’urubyiruko (Youth Pastor).  

Bakundanye igihe Pastor Warren yari umu Pasiteri w'urubyiruko

Pastor Rick Warren w'imyaka 61 y'amavuko umugabo wa Kay Warren w'imyaka 68 y'amavuko bashakanye batari bamenyana neza bihagije ku buryo nabo ubwabo batangiye kwibaza niba kubana kwabo nta guhubuka kwabayeho gusa bakomezwa no kuba barabanye binyuze mu mugambi w'Imana kandi bakaba bari barashakanye bafite imyaka y'ubukure. 

Rick Warren w'imyaka 61 y'amavuko 'umugore we Kay Barbra amurushaho imyaka 7 kuko we afite imyaka 68 bakaba bamaranye imyaka 40 mu rushako. Ku wa 21 Kamena 1975 ku munsi w'ubukwe bwabo, icyo gihe Rick Warren yari afite imyaka 21 mu gihe umukunzi we Kay Barbra yari afite imyaka 28 y'amavuko. 

Kay and Rick

Pastor Dr Rick Warren ku  munsi w'ubukwe bwe na Kay Warren Barbra wamurushaga imyaka 7

Inkuru dukesha Christian Today ivuga ko icyaje kubafasha kurushaho kumenyana bakabasha kuzuzanya mu rukundo, ngo basomye ibitabo bitandukanye bivuga ku rushako, urubyaro, itumanaho, urukundo, amafaranga n’ibindi.

Ibintu byakomeje guhinduka bararwubaka rurakomera kugeza ubu bakaba bavuga ko bazatandukanywa n’urupfu kuko bamaze komatana burundu urukundo rwabo rukaba rurimo kurushaho kuryoha nk'uko amafoto yabo ari kubigaragaza. 

Warren

Urukundo rwa Rick Warren n'umugore we rurimo kuryoha muri iki gihe

N’ubwo mu gihe gishize, Matthew Warren umuhungu wa Rick Warren na Kay Warren aherutse kwiyahura nyuma y’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe, benshi bakavuga byinshi birimo no kuba uwo mwana ngo ataritaweho n'ababyeyi ngo avurwe, Rick Warren n’umugore we batangaje ko byose byari mu mugambi w’Imana kuko nta na kimwe kiba itakizi.

Rick Warren ni umushumba w’itorero Saddleback Church by’umwihariko akaba inshuti y’abanyarwanda dore ko buri mwaka ajya ahaza mu ivugabutumwa mu giterane kitwa Rwanda Shima Imana gitegurwa n’umuryango PEACE PLAN watangijwe na Rick Warren ukaba uhuza amadini n’amatorero ya Gikristo yose yo mu Rwanda. 

Rick Warren

Rick Warren n'umugore we mu myaka 40 bamaranye baracyahana indabyo

Warren

Rick Warren n'umugore we Kay Warren


Hano ni mu rusengero Saddleback ruyoboye na Rick Warren






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Imana ijye ibahora hafi
  • Joshua9 years ago
    Ni byiza ariko nibwira ko binaharanirwa,urareba ukuntu uyu mugore akiri mwiza yiyitayeho atari nk'abacu agera mu rugo agahita angana uko ashaka wavuga sport reka da, akambara neza ari uko agiye ahantu ubundi yirirwa mu bintu bidasobanutse. Ahaaa. Yego n'abagabo si shyashya ariko n'abagore bikubite agashyi baharanire kuba beza no mungo zabo
  • marthens9 years ago
    murasekeje,ubusitari buravuna koko ubwose ningombwa ko mubitwereka
  • JP9 years ago
    Pastor muzima afatira aga tir-langue kw'ibarabara?Nzaba mbarirwa tu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND