Kigali

ADEPR yatanze matora 100 n'inzu ku batishoboye i Nyaruguru

Yanditswe na: Niyonzima Moses
Taliki:11/06/2015 20:00
2


Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru batishoboye, bahawe n'Itorero ADEPR matora zo kuryamaho n'inzu babamo. Abaturage batangaje ko ari bwo bwa mbere bagiye kurara kuri matora, bishyurirwa n'ubwisungane mu kwivuza.



 

adepr

adepr

Aba baturage batangaje ko imbaragasa zararaga zibarya kuko bararaga mu birago, rimwe na rimwe byabakururiraga umwanda mu nzu, basabwa n'ubuyobozi gukomeza kugira isuku mu nzu.

Uwitoze Damascene w'imyaka 29 wo mu Umudugudu wa Mishungero, Akagali ka Mishungero umurenge wa Nyabimata yatangaje ko ari ku nshuri ye ya mbere agiye kurara kuri matora, ati "Imbaragasa zararaga zindya, mbese abana 4 n'umugore mfite twirariraga hasi. Imbaragasa ibyazo birakemutse, nyuma y'imyaka 29 ndara mu birago, ndishimye cyane ngiye nanjye kujya ndara kuri matora nk'abandi."

adepr

Musabimana Gloriose w'imyaka 35 nawe ati "Ubusanzwe ndara kuri matora nk'iyo nagiye kwa muganga. Nibatayitwara (Matora) nzashima Imana kuko Imana irimo isubiza ibibazo. Imbaragasa ziradutera ariko ubu imibereho yanjye ndizera ko igiye guhinduka. Abana banjye bagiye kujya barara kuri matora mu gitondo bajye kwiga banezerewe."

ADEPR ku bufatanye n'umushinga wa GHH, hatanzwe amafaranga miliyoni n'ibihumbi magana inani y'u Rwanda agomba kwishyurirwa abaturage 500 ubwisungane mu kwivuza bo muri aka Karere ka Nyaruguru.

Mutuyemariya Christine ushinzwe Imari n'Ubukungu muri ADEPR yatangaje ko bizeye ko isuku ari ingenzi ati "Harimo imbaraga mu kubaha Imana, mu kwiha agaciro, iyo wihaye agaciro uba ugahaye mugenzi wawe. Ntihazagire urwara ngo arembere mu buriri twebwe nk'abamenye Imana tugomba kubafasha kubaho neza. Kubaha isaso (Matora) si ukubahereza gusa ngo fata. Izi matora zitanzwe mu miryango, tuzifate  neza, twimakaze isuku mu nzu, mukarabe, mukarabye abana isuku ikemuke."

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Imibereho myiza n'Iterambere, yagize ati "Igihugu cyacu kigizwe na 95% by'abakristo. Twese tumenye neza Imana igihugu cyakoroherwa. Yobu yaravuze ngo kuva mu byaha niko kujijuka, natwe nka Leta turavuga ngo kureka ingeso mbi niko kujijuka. Tujye aheza, twimakaza kugira isuku n'igihugu cyiza."

adepr

Inzu yatanzwe na ADEPR ku bufatanye n'UMUSHINGA GHH, yahawe imiryango ibiri y'abasigajwe inyuma n'amateka batishoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manziyamwiza9 years ago
    Ariko mana ubu koko mugihugu nkurwanda hari abantu barushye bigeze aha koko kandi hari nabahaze birirwa bayasambanira nukuri mbega ibintu bibabaje mundebere akamatera abonye maze aranezerwa kandi hari abatanerwa bafite ibyimisago
  • kanoheli scovia9 years ago
    balomereze aho imana ibahe imugisha!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND