RFL
Kigali

Amavubi yatsinze Tanzaniya, Kenya nayo itsinda Sudani y'Amajyepfo mu irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:8/06/2015 9:13
2


Ikipe y’ igihugu Amavubi yabashije kubona intsinzi kuri Tanzaniya iyitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Sibomana Patrick kuri penaliti yabonetse mu gice cya mbere, na Yannick Mukunzi watsinze icya kabiri mu gice cya kabiri.



Umukino wa mbere u Rwanda rwabanje gukina muri iri rushanwa ryo kwibuka abasportifs bose bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwanganije 0-0 n’ ikipe y’ igihugu ya Kenya yari irangajwe na kapiteni wayo Victor Wanyama usanzwe ukinira ikipe ya Southampton yo mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Igitego cya mbere cy’ u Rwanda cyabonetse mu gice cya mbere kuri penaliti yatsinzwe neza na  Sibomana Patrick wahamagawe muri iyi kipe nyuma. Nyuma y’ uko igice cya mbere kirangiye nta kipe yongeye kunyeganyeza inshundura, mu gice cya kabiri Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya APR FC yaje gushyiramo igitego cya kabiri maze umukino urangira u Rwanda rutsinze Tanzaniya ibitego 2-0

Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry yavuze ko iyi mikino imufashije kureba urwego rw’abakinnyi be bamaze kugeraho mbere y’uko ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda yerekeza i Maputo gukina n’ igihugu cya Mozambique mu mukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’afurika kizakinwa mu mwaka wa  2017.

Undi mukino wabanje kuba mbere y’ uko u Rwanda rwinjira mu kibuga, ikipe y’ igihugu ya Kenya yari iyobowe na kapiteni wayo Victor Mugabe Wanyama ukina muri Southampton yatsinze Sudani y’ Amajyepfo ibitego 2-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • murwanashyaka richald8 years ago
    amavubi oyeeeeeeeee
  • japhet8 years ago
    murakoze kubitumenyesha. Ariko mwaratinze cyane





Inyarwanda BACKGROUND