Bishop Francis Gakwerere umwe mu banyarwanda batangije amatorero ku mugabane wa Amerika akaba ayobora itorero Anointed Centre Ministries rifite icyicaro I Kigali, uyu mushumba avuga ko mu minsi 215 amaze yiyiriza ubusa asenga Imana hari byinshi yamweretse bigiye kuba birimo no kuba Leta zunze ubumwe za Amerika zigiye kuyoborwa n’umugore.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Bishop Francis Gakwerere ufite itorero Kimisagara ariko kuri ubu uri mu ivugabutumwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba amazeyo hafi umwaka, yadutangarije ko hari ubutumwa bukomeye Imana yamuhaye bugenewe abatuye isi yose bunakubiyemo ubuhanuzi kuri Afrika n’u Rwanda ariko Imana ikaba yamubwiye gutangaza ubuhanuzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bishop Francis Gakwerere atangaza ko amaze iminsi 215 ari mu busabane n'Imana ari naho yamuhereye ubuhanuzi
Muri ubwo buhanuzi bwe yahawe n’Imana ubwo yari mu masengesho y’iminsi 215, Bishop Francis Gakwerere avuga ko igihugu cy’igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kuyoborwa n’umugore kandi ngo mu gihe cye hazabaho amahoro menshi n’ububyutse budasanzwe kuko azashyira imbere imyemerere n’imyizerere ishingiye kuri Bibiliya mu gihe kuri ubu Amerika ishyigikiye abatinganyi n’ibindi binengwa n’abakristo.
Bishop Francis Gakwerere mu giterane aherutse gukorera i Kigali
Mu gihe igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitegura amatora y’uzasimbura Barack Obama, twabajije Bishop Gakwerere niba uwo mugore ariwe uzasimbura Obama, atubwira ko adashobora gutangaza igihe bizabera gusa ngo we abiziranyeho n’Imana kandi ngo umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo. (Aha yashakaga kuvuga ko atabitangaza ku mpamvu ze z’umutekano n’ize bwite).
Mu kiganiro na inyarwanda.com, Bishop Francis Gakwerere yagize ati
“Iki gihugu ndimo cya Amerika (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) kigiye kuyoborwa n’umugore ibi narabihanuye mfite n’amajwi yabyo gusa ntabwo nashyizeho igihe bizabera kuko umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo ariko n’ikimenyimenyi ku buyobozi bwe hazabaho imbaraga z’ububyutse zitigeze zibaho mu mateka y’isi”
Bishop Gakwerere ahamya ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo hagiye kuba ububyutse butigeze bubaho
Yakomeje avuga ko isi izagira amahoro ari uko ihaye agaciro urwego rw’abahanuzi, ati
Ibi mvuga ubyandike isi ibimenye ntabwo mfite ubwoba,igihe kirageze yuko urwego rw’abahanuzi ,urwego rw’intumwa z’Imana rujya ku muhamagaro wabo bakavuga iby’Imana noneho isi ikabona kugira amahoro,bitabaye gutyo ibintu byose biraza gukomeza bimere nabi cyane kugeza igihe ibintu bisubirira mu mwanya Imana igomba kongera igahabwa icyubahiro cyo kuyobora isi.
Bishop Gakwerere yahanuye ko igihe kigeze Imana ikongera ikayobora isi,ikoresheje abakozi bayo
Bishop Francis Gakwerere mu byo yahanuye, avuga ko isi igiye kuyoborwa n’itorero kandi ko aribwo amahoro azaganza kuko Imana ariyo igiye kongera kuyobora nk’uko byahozeho muri Israel, ati “Nagiye mu masengesho akomeye yamaze iminsi 215 ndwana n’imyuka ikomeye irimo irimbura abana b’Imana. Mu mpera za 2003 benshi barapfuye hirya no hino ariko Imana yambwiye ko kubera gusenga byagabanutse.
Ku bijyanye n’intambara ziri kuba hirya no hino,amapfa,n’ibindi byugarije isi, Bishop Gakwerere avuga ko Imana yamweretse igisubizo,ati
Igisubizo cy’ibibazo byose(Intarambara,..) kizava mu bantu b’Imana basenga ntabwo kizava muri politiki n’inama z’abayobozi b’isi,ahubwo ni ku itorero kuko hari amavuta y’Imana ari ku bakozi b’Imana bayikorera by’ukuri,abayobozi b’isi bagomba guhindukirira Imana,church(itorero)niyo igiye kuyobora isi,ubu ni ukugarukira ubwenge bw’Imana kandi nta muntu Imana itahagurutsa ngo imishyire hejuru nta n’umuntu Imana itakura hejuru ngo imushyire hasi.
Bishop Gakwerere uri mu ivugabutumwa muri Amerika ahamya ko isi igiye kujya igisha inama abakozi b'Imana b'ukuri
Ubundi buhanuzi Bishop Gakwerere yahawe n’Imana ni uburyo hari benhsi bahagaze mu mbaraga z’ubupfumu bakiyoberanya mu itorero no hanze yaryo gusa ngo igihe kirageze Imana ibagaragaze bacike amazi. Abajijwe niba hari ibyo yeretswe kuri Afrika n’u Rwanda, Gakwerere yavuze ko igihe kitari cyagera cyo kubivuga. Tumubajije impamvu ahanura ariko ntavuge igihe nyacyo ibyo ahanura bizabera,Gakwerere yavuze ko Imana yamuhaye umwuka w’ubwenge kandi ngo na Yesu ntiyavugaga byose kuko ngo hari ibyo abantu batari kwihanganira.
Bishop Gakwerere ngo agendana umwuka w'ubuhanuzi,mu minsi iri imbere ngo azahanurira u Rwanda
Bishop Gakwerere uyobora Itorero Anointed Centre Ministries yagize ati
Njye ngendana n’umwuka w’ubwenge Imana yampaye n’ikimenyimenyi kugirango abantu batagirango ibi mvuga ndabeshya,turi Uganda ndi umwe mu bantu bahanuye ko Habyarimana agiye gupfa ibyo byarabaye,nahanuye ko Paul Kagame agiye kuba Perezida ibyo byarabaye,neretswe ko Kabila agiye gupfa ibyo byarabaye,n’ibi mvuga bigiye kuba kuri Amerika n’isi si ibinyoma.
Bishop Gakwerere ari hamwe n'umugore we Peace Gakwerere
Asoza ikiganiro twagiranye, Bishop Francis Gakwerere yavuze ko Imana igiye guha abakozi bayo ubukire butaboneshwa amaso kandi ikabaha icyubahiro. Yasabye abantu muri rusange kudaha agaciro inkuru ziharabika abakozi b’Imana kandi ko abibwira ko babikora bagamije kubasebya, Imana itazabakuraho urubanza. Ibi yabivuze kubw’inkuru iherutse kwandikwa kuri Apotre Paul Gitwaza yavugaga ko akorana n’imyuka mibi ngo bigahamywa n’umugore we aho mu nkuru bavuga ko yari mu Rwanda mu gihe abantu benshi bahamya ko icyo gihe uwo mugore yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pastor Peace Gakwerere ushumbye itorero Anointed Centre mu Rwanda ku Kimisagara
TANGA IGITECYEREZO