Miss Neema Umwali wabaye nyampinga wa kaminuza w’icyahoze ari KIE mu mwaka wa 2012 ndetse akaba yarahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza, aho aheruka muri Pologne, aho akaba yaranahavuye ahakuye igitekezo cy’umushinga kuri ubu umaze kumuha itangiro ryo kwiteza imbere.
Uyu mukobwa urimo ugira inama urubyiruko bagenzi be ko bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagakoresha imbaraga n’ubwenge bwabo, avuga ko nyuma yo gutangirira ku bushake bwo guhanga udushya, agatangira nta mafaranga, igishoro cye ari ubushake no kwigirira icyizere, mu mezi ane gusa Miss Neema amaze kugera ku rwego rushimishije aho afite kompanyi ye bwite y’imideli n’ubugeni ya ‘Wood habitat ‘, akaba anafite indoto zo kuzagera ku ruganda rwa mbere mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba abinyujije mu kubyaza umusaruro ibintu bitandukanye by'imbere mu gihugu, agakoresha katalogi nziza ku buryo aba afite design zimwe nk'izituruka i Burayi.
Iyi myenda yarayishimiye, agarutse i Kigali yerekeza i Musanze ku muturage w'umunyabugeni wayikoze, batangira gukorana utuntu duto duto, ubu tumaze kubyara inyungu
Ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2014 muri Pologne ahagarariye u Rwanda, ngo yambaye imyambaro itandukanye ariko ntazibagirwa umunsi yari yambaye imyenda ikoze mu birere by’insina. Iyi myenda ikaba yaraje gutungura ndetse itangaza abanyamahanga bose bari bahuriye muri iri rushanwa.
Miss Neema ubu amaze gufungura ibiro bye bwite bibonekamo ibikorwa bitandukanye akora, byiganjemo ibikoresho byo mu nzu n'imitako ndetse ngo ashobora no gukora imideli itandukanye y'imyambaro
Aha niho yahise abonako aramutse ashyize ingufu mu kubyaza umusaruro zimwe muri design gakondo zo mu Rwanda, akazihuza nizisanzwe zigaragara bishobora kumubyarira umusaruro, maze agaruka i Kigali yiyemeje gutangira umushinga wo gukora ibintu bitandukanye by’imideli n’ubugeni mu bikoresho gakondo bitandukanye birimo imbaho, ibirere n’ibindi.
Ati “ Igitekerezo cyaje maze kubona ko abantu benshi cyane cyane urubyiruko duhangayikishijwe no kubona akazi kuko katakiboneka nyamara turebye neza twasanga twifitemo imbaraga ndetse n’ubwenge bubasha kugira ikintu kizima twigezaho mugihe tubyitayeho. Njyewe ubwo nitabiraga amarushanwa ya Miss Supranational baje kwishimira imyenda nari nambaye ikoze mu birere mpita mbibona nk’ibintu by’umwihariko wacu nshobora kwitaho bikaba byamfasha kwihangira imirimo.”
Ibi ni bimwe mu byo usanga muri Wood habitat ya Miss Neema Umwali. Uyu mukobwa atanga design ubundi agafatanya n'abandi bakozi bake batangiranye gukora ibintu nk'ibi
Uyu mukobwa avuga ko yatangiriye ku busa, amara amezi abiri ashugurika ariko ubu amaze kubona ahantu akorera heza mu mujyi wa Kigali kandi ngo ubucuruzi bwe buratera imbere umunsi k’uwundi.
Ati “ Yego ntabwo byoroshye pe gutangira ikintu ngo gihite kigera aho ubishaka ariko iyo uzi neza icyo ugamije kandi ukirinda gucika intege byanze bikunze ubigeraho. Rero nkanjye sinavuga ko hari amafaranga ahagije natangiriyeho, ahubwo natangiriye kuri commande nahawe na bantu bitewe nuko nagerageje kubereka ko mfite ubushobozi bwo kuba nabakorera ibintu byiza mugihe bampaye amafaranga yabo make cyane.”
Akomeza agira ati “ Natangiye nkoresha mu Gakinjiro ko ku Gisozi, nkareba abantu bakora neza nkaba nabaha bakankorera utuntu duke ariko arinjye wizaniye design, bityo abantu bagenda banyizera bamwe bandangira abandi kugeza ubwo noneho ngeze aho kugira abantu banjye kandi babizi gukora neza biheraho ndakomeza. Ubu maze amezi ane kandi mfite icyizere cyo kuzagera kuri byinshi.”
Miss Neema Umwali ubu anashushanya imyambaro
Mu butumwa yageneye urubyiruko, Miss Neema Umwali abereka ko bagomba gushirika ubute kandi bakiga kubyaza umusaruro utuntu duto cyane.
Ati “ Rero hari bamwe banga gutangira ngo ntiwatangira udafite amafaranga ahagije, ariko nta na rimwe amafaranga tujya tuyabona nkuko dushaka, icya ngombwa ni ugufata icyemezo cyo gutangira. Kugirango mbe nagera kuri ibi, ni uko bwa mbere nabanje kumva ko namaze gukura ntakiri umwana wo gusaba ababyeyi ahubwo ngomba gushiramo imbaraga kugirango nzamure umuryango wanjye n’igihugu muri rusange ndetse no kwerekana ko abanyarwanda hari icyo twageraho kuko urebye mu bintu byinshi nkora usanga design zimwe arizo hanze kuko na benshi usanga badapfa kwemera ko ibyo bintu bikorerwa mu Rwanda. Icyo ngambiriye ni ukugera ku kintu gikomeye nk’uruganda kandi nziko nzabigeraho n’ubwo bitoroshye”
Reba bimwe mubyo usanga kwa Miss Neema Umwali, urugero rwiza rw'umukobwa muto urimo kwiteza imbere
Miss Neema Umwali na kompanyi ye bakorera mu mujyi ahateganye na Ecole Belge
Miss Neema Umwali avuga ko yatangiye, nta mafaranga na make afite, uretse icyizere yagirirwaga n'abantu bakamuha commande yibyo bashaka mu mafaranga make akabikora akabibazanira bakabyishimira bakagenda bamurangira abandi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO