Filime Intare y’ingore ni imwe muri filime zakunzwe cyane mu Rwanda ikaba yararangiriye ku gice cya 9, ibintu bitavuzweho rumwe na benshi mu bakunzi bayo. Kuri ubu inzu yatunganyije iyi filime yamaze gukora indi yitwa IGIKOMERE, bakaba bemeza ko izahoza amarira abatarishimiye irangizwa ry’Intare y’ingore.
Iyi filime Igikomere ivuga inkuru y’umusore Angelo ubawaratawe cyera akiri uruhinja na mama we uba waramubyaye mu buryo butateganyijwe – yarafashwe ku ngufu, bityo umwana akaba ingaruka z’ishyano ryagwiririye nyina.
IGIKOMERE filime nshya ije isimbura Intare y'ingore
Nk’uko Emmanuel Hitimana, umushoramari w’iyi filime akaba na nyirinzu ya Sharom Film Productions yakoze izi filime (Intare y’ingore na Igikomere) yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, nyuma y’uko filime Intare y’ingore irangiyehari benshi mu bakunzi bayo batabyishimiye bitewe n’uburyo bari barayikunze, ariko akaba avuga ko inkuru yayo ari ko yari iteye igomba kurangirira hariya, ariko akaba avuga ko iyi filime IGIKOMERE izabahoza amarira.
Hitimana Emmanuel, ariwe ukora izi filime. Aha hari muri Rwanda Movie Awards 2015 ubwo yegukanaga ibihembo 2 abiheshejwe na filime Intare y'ingore
Emmanuel avuga ko yizeye ko iyi filime yagarutsemo bamwe mubakinnyi bari bazwi mu ntare y’ingore nka Antoinette Uwamahoro wakinaga ariwe Intare y’ingore, Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine mu ntare y’ingore hakiyongeraho abandi nka Salim Ndahiro uzwi nka Remy muri Rucumbeka ndetse n’abakinnyi ba filime bo mu gihugu cya Tanzania bayobowe na Mzee Kambi Shabani, ndetse ukongeraho inkuru yayo yemeza ko iri mu bwoko bw’inkuru abanyarwanda bakunda, izaba nziza no kurenza Intare y’ingore.
REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME
Iyi filime izagera ku isoko kuri uyu wa mbere tariki 11Gicurasi, izabanza kwerekanwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi, igikorwa kizabera kuri Quelque Part Restaurant iherereye mu nzu yo kwa Rubangura, aho kwinjira ari ubuntu ukazabasha kwigurira DVD y’iyi filime.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO