Nyuma y’amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umuhanzikazi Young Grace yaba ari mu buhungiro nyuma yo gutanga sheki itazigamiye, ikibazo cye cyafashe indi ntera nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.
Ahagana mu matariki 14 Mata, 2015 nibwo mu bitangazamkuru bitandukanye hasakaye inkuru ivuga ko Young Grace yaba atakibarizwa mu mujyi wa Kigali kubera ashinjwa guha sheki itazigamiye umucuruzi yari abereyemo umwenda ndetse bamwe bakemeza ko yaba atakibarizwa no mu Rwanda.
Byavuzwe ko ashobora kuba atakibarizwa no mu Rwanda
N’ubwo ibi byavugwaga ariko benshi bakomeje kubifata nk’ibihuha kuko kugeza icyo gihe nta makuru mpamo yari ahari ibintu byose byari ugukekeranya ariko nta gihamya, kuko ari Young Grace n’umuryango we cyangwa se na Polisi nta n’umwe wari warigeze agira icyo abivugaho.
Iby'ibura rya Young Grace byasaga n'amagambo gusa ariko ubu habonetse gihamya
N’ubwo bamwe bemezaga ko uyu muhanzikazi yaba ari mu rugo iwabo aho ababyeyi be batuye mu karera ka Rubavu, amakuru yatangajwe na musaza we, King Philosophe ubu uherereye aho i Rubavu arahaka yivuye inyuma aya makuru ndetse akanemeza ko bamuheruka mbere y’Icyunamo.
Musaza we King Philosophe yahamije ko mushiki we atigeze akandagira iwabo, ko bamuheruka mbere y'icyumweru cyo kwibuka
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Philosophe yagize ati “Ibyo by’uko ari Gisenyi ntabwo ari byo. Njye maze iminsi itatu Gisenyi ntawuhari. Tumuheruka mbere y’Icyunamo ntabwo tuzi aho yagiye.”
Ikirenze kuba Young Grace yaraburiwe irengero n’umuryango we ni uko Polisi y’u Rwanda nayo yamaze kwemeza iby’amakuru ya sheki itazigamiye yatanze ko ndetse bagerageje kumuvugisha mu buryo busanzwe akanga kwitaba, ubu aho bigeze akaba agiye gushakishwa mu buryo bujyanye n’amategeko.
Supt. Mbabazi Modeste, yavuze ko Grace agiye gukurikiranwa mu nzira z'amategeko
Mu kiganiro nanone n’Izuba Rirashe umuvuguzi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Mbabazi Modeste yagize ati “Sitasiyo ya Polisi y’i Nyamirambo hari sheki itazigamiye imukurikiranyeho. Twaramuhamagaye ntiyitaba, ubu igisigaye ni ugukurikiza inzira zisanzwe ziteganywa n’amategeko agakurikiranwa.”
Amakuru avuga ko Young Grace, utuye Kimisagara, yaba yarahaye iyo sheki itazigamiye umuntu arimo umwenda wa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO