Ku itariki 05 Mata 2015 nibwo umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana, Patient Bizimana azakora igitaramo cyo kumurika Album ‘Ubwo buntu’. Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel kikazahurirana n’umunsi wo kwizihiza Pasika ari nayo mpamvu uyu muhanzi yacyise ‘Easter Celebration’.
Kuri ubu Patient Bizimana hamwe n’abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo bakaba bakomeje gukora imyitozo(repetirions) ikomeye .
Nkuko uyu muhanzi yabitangarije inyarwanda.com ubwo twamusangaga mu isubiramo ry’indirimbo hamwe n’itsinda rya The Sisters, yemeje ko we hamwe n’abahanzi bose bazaza kumushyigikira biteguye gufatanya n’abazitabira igitaramo kuramya no guhimbaza Imana bibuka urupfu n’izuka rya Yesu.
Patient Bizimana ageze kure imyiteguro y'igitaramo azakora kuri Pasika
Patient yagize ati” Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko. Tuzaririmba indirimbo zo kuramya ariko tuzafatanya cyane n’abazacyitabira guhimbaza Imana, turirimbane, twishimira izuka rya Yesu Kristo waducunguye ku musaraba. Kizakorwa ku buryo bwihariye kandi abaramyi bose tuzafatanya bariteguye, imyiteguro iri kugenda neza cyane.”
Igitaramo Easter Celebration kizaba kuri iki cyumweru muri Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice (17h30). Umuhanzi Patient Bizimana azafatanya na Aime Uwimana, Diana Kamugisha , Simon Kabera ndetse n’itsinda The Sisters rigizwe na Aline Ghaongayire, Phanny, Tonzi na Gabby Kamanzi. Igiciro cyo kwinjira ni 5000 Frw na 10.000 Frw.
Mu bihe bitandukanye reba amafoto y'uko imyiteguro ya Patient Bizimana na bagenzi be iri kugenda
Tonzi, Gahongayire na Phanny bagize The Sisters
Tonzi mu myiteguro y'igitaramo Easter Celebration azafashamo Patient Bizimana
Uretse kuririmba, Patient Bizimana azanacuranga Piano
Umuhanzi Cubaka Justin azaba acuranga gitari
Reba hano amashusho y'indirimbo'Ubwo buntu'Patient Bizimana yitiriye album
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO