Mbere y’uko ataramira abanyarwanda mu bitaramo 2 binyuranye, umuhanzi Kidumu yakiriye inkuru nziza y’uko umugore we yibarutse umwana wabo wa 6 w’umukobwa kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe I saa sita z’amanywa mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Kugeza ubu umwana na nyina bakaba bameze neza.
Ibi Kidumu yabimenye mbere gato y’uko akora igitaramo cya mbere cyabereye muri Serena Hotel ku munsi w’ejo ku wa gatanu. Uyu mwana aje akurikira abandi 5 umuhanzi Kidumu yabyaranye n’umugore we w’umunyakenyakazi witwa Francine.
Umwana wa 6 Kidumu yungutse
Abana ba Kidumu ni Afande, Crispin, Grace, Naomie na Ntalie. Kidumu n’umugore we basanzwe baba mu mujyi wa Nairobi, bakaba bateganya gusezerana imbere y’Imana mu minsi ya vuba.
Francine,umugore wa Kidumu
Kidumu yataramiye muri Serena ibinezaneza ari byose nyuma yo kubwirwa inkuru nziza
Nyuma y’igitaramo yakoreye ku munsi w’ejo muri Serena, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu, umuhanzi Kidumu afatanyije na Makanyaga ndetse na Danny Vumbi bataramira muri Kaizen Club ku Kabeza guhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw kuri buri muntu.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO