Nyuma y’iminsi itatu gusa, Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace atanze ubuhamya bukubiyemo amateka y’ubuzima bwe nyuma yo kubyarana n’uwahoze ari umukunzi we umuraperi K8 Kavuyo bagahita batandukana, amakuru mashya yaramukiye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ni uko K8 yamaze kubenguka undi mukunzi ndetse bamaze kwibaruka umwana..
Nk’uko K8 Kavuyo yabyemeje, Zion Iliza Muhire, niyo mazina yise uyu mwana we wa kabiri, umaze ukwezi kumwe abonye izuba, ndetse uyu muraperi akaba ahamya ko afite gahunda ihamye yo kuba yabana na nyina w’uyu mwana, uyu akaba ari umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakundanye nyuma yo gutandukana na Miss Bahati Grace babyaranye imfura yabo Ethan Muhire.
K8 Kavuyo hamwe n'umukobwa we w'ubuheta bwe Zion Iliza Muhire
N’ubwo hari hashize igihe kinini bihwihwiswa ko K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace baba baratandukanye, aba bombi bari baririnze kugira icyo babivugaho, yewe rimwe na rimwe itangazamakuru ryababaza ku mubano wabo bakirinda kugira byinshi babivugaho nyamara imyaka ishize ari hafi itatu batandukanye dore ko ibibazo hagati yabo byo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byatangiye kuvuka ubwo Bahati Grace yari akimara gusama inda nk’uko yabigarutseho mu buhamya bwe.
Ethan Muhire na nyina Miss Bahati Grace
Nyuma y’imyaka hafi itatu batandukanye, Miss Bahati Grace ubwo yabyemezaga bwa mbere mu kiganiro n’inyarwanda.com, yagize ati “ Ntabwo nabyita deception ijana ku ijana. Ntago nkiri muri relationship(mu rukundo) nawe. Icyo duhuje ni umwana twabyaranye. Twasanze ibyaba byiza ari uko twatandukana kubera imyumvire itandukanye kandi burya abantu barakura bakagira amizero n'imyumvire itandukanye.”
Aha K8 Kavuyo yari mu byishimo na Miss Bahati Grace bishimira isabukuru y'umwana wabo. Aba bombi bahamya ko ubu baban mu bwubahane bagahuzwa n'umwana wabo Ethan Muhire
ku ruhande rwa K8 nawe yemeje ko yatandukanye na Miss Bahati Grace, akaba umwubaha nk’uwo babyaranye, ariko hejuru y’ibyo akaba nta kindi kiri hagati yabo uretse kuba bahuriye ku mwana wabo gusa.
Tubibutse ko Muhire William wamenyekanye cyane nka K8 Kavuyo ari umuhungu wa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umugore. Uyu muraperi akaba yarazamukiye cyane mu itsinda ry’Inshuti z’ikirere amenyekana cyane mu ndirimbo nka ‘Gasopo’, Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike, Hood inyumve n’izindi. Urukundo rwe na Miss Bahati Grace rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira k’urukundo rwabo.
K8 Kavuyo n'imfura ye Ethan Muhire yamaze gukurikiza umukobwa Iliza Zion Muhire
Nyuma y’igihe gito Miss Bahati nawe yaje guhita abona impapuro zimwemerera kujya gukomereza amasomo ye muri iki gihugu benshi bagahamya ko kimwe mu byamukururiye cyane kwerekezayo atari ukwiga gusa ahubwo yanifuzaga kuba ahafi y’umukunzi we ariko urukundo rwabo ntirwabashije kuramba.
Kanda hano wongere usome ubuhamya bwa Miss Bahati Grace
Reba amashusho y'indirimbo 'Acapella', K8 Kavuyo aheruka gushyira hanze
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO