Zayn Malik umwe mu bari bagize itsinda rya One Direction yamaze kuva burundu muri iri tsinda risigaramo abandi 4. Nkuko itangazo iri tsinda ryashyize hanze kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ribitangaza, Zayn Malik w’imyaka 22 ntakibarizwa muri One Direction kandi akaba yavuyemo burundu.
Itangazo rya One direction ryagiraga riti”Nyuma y’imyaka 5 , Zayn Malik yahisemo kuva muri One direction. Niall, Harry, Liam na Louis bazakomeza gukora uko ari 4 mu bitaramo binyuranye harimo ibizazenguruka isi ndetse no gufata amajwi ya album ya 5 izasohoka muri uyu mwaka”
One direction bakiri 5
Uretse One Direction yatangaje ibi, Zayn Malik nawe yagize icyo avuga kuri iyi nkuru itunguranye kandi y’incamugongo ku bakunzi b’iri tsinda .
Zayn wamaze kuva muri One Direction
Zayn wavuye muri One Direction we yagize ati” Ubuzima bwanjye ndi kumwe na One Direction bwabaye bwiza kuruta uko nabikekaga. Ariko nyuma y’imyaka 5, ndumva aricyo gihe cyiza cyo kuba nava muri iri tsinda.Ndasaba imbabazi abafana cyangwa undi wese bibabaje ariko ngomba gukora icyo mpamanya n’umutima wanjye.Mvuye muri iri tsinda kuko shaka kugira ubuzima bwanjye bwihariye kandi ngatuza nk’undi musore wese ufite imyaka 22. Ndabizi ko Louis, Liam, Harry na Niall ari inshuti zanjye kandi bazakomeza kuba itsinda rikomeye ku isi.”
Bagenzi ba Zayn batangaje ko babajwe no kubona abavamo gusa bongeraho ko bubashye icyemezo cye ndetse bamwifuriza amahirwe n’imigisha mu gihe cye cy’ahazaza. Ubutumwa bw’abasigaye mu itsinda rya One Direction bwagiraga buti “Imyaka 5 ishize yabaye myiza cyane , twanyuranye muri byinshi , ariko tuzakomeza kuba inshuti. Uko turi bane tuzakomeza”
Kuva mu itsinda one direction kwa Zayn Malik(wambaye umupira utukura, uwa kabiri uturutse iburyo) kwababaje bagenzi be n'abafana b'iri tsinda
Simon Cowell wahuje aba basore ngo bakore itsinda yagize ati “ Ndashimira Zayn kubwa byose yakoreye One direction. Duhura bwa mbere hari muri 2010 ndamukunda kandi ndamwishimira. Namubonye akurana kwigirira icyizere ariko mbabajwe no kubona atuvamo. Nkabafana ba One direction bakwiriye gutuza bakumva ko bane basigaye bafite umwete wo kubaka ahazaza h’itsinda”
Kwanga kongera guca inyuma umukunzi we nk'intandaro yo kuva muri iri tsinda
Ifoto igaragaza Zayn Malik aca inyuma umukunzi we niyo ibaye intandaro yo kuba uyu musore avuye muri iri tsinda
Bamaze umwaka bakundana , Zayn aca inyuma umukunzi we
Ubwo itsinda rya One Direction ryari mu bitaramo muri Thailand ku itariki 18 Werurwe 2015 nibwo hasakaye ifoto ya Zayn Malik aca inyuma umukunzi we Perrie Edwards bateganya kubana, aho yafotowe asomaga n'umukobwa ukora mu kabari ukomoka muri Australia wiswe CJ . Si ibyo gusa kuko ngo bajyaga banaryamana.
Uyu mukobwa ubwe akaba awe watangarije aya makuru ikinyamakuru Daily mail , yemeza ko ubwo Zayn yamuteretaga yamubwiye ko nta nshuti agira ndetse anasaba imbabazi Perrie Edwards kubwo kumuca inyuma igihe kingana n'umwaka wose yamaze akundana na Zayn ariko bikaba bitarabaye kubushake ahubwo ari ukutamenya ,amusezeranya ko bitazongera.
Zayn Malik n'umukunzi we Perrie Edwards
Aho guhara umukunzi, Zayn Malik yemeye kuva muri One direction burundu
Aya makuru akimara kumenyekana , bitunguranye umukunzi we yamuhaye gasopo ndetse amusaba ko yahita agaruka mu Bwongereza cyangwa umubano wabo ugahita urangira. Nyuma yo kubura icyo afata n’icyo areka, Zayn Malik yasize bagenzi be mu bitaramo bari bari gukorera muri Thailand avuga ko abaye asubiye mu Bwongereza gufata akaruhuko gato. Icyo gihe byavuzwe ko ayaba agiye kuva muri iri tsinda ariko bagenzi be barabinyomoza none iherezo birangiye avuyemo.
Reba hano amashusho ya Steal My Girl ya One Direction
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO