Umunyarwanda Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ndetse akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika aratangaza ko icyo ashyize imbere ari ugukora umuziki abanyarwanda bose bibonamo kuko yagiye abona ko bakunda indirimbo ze
Nk’ uko Shizzo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.con ubwo yatugezagaho indirimbo yise ‘Hold it down’ iri mu rurimi rw’ icyongereza, yasobanuye ko muri iki gihe muzika arimo akora iri ku rwego rwo hejuru ndetse anongeraho ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma y’ igihe kinini ashakisha stiduo yamunyura
Shizzo yagize ati: “ Umuziki njye ndota kandi ndiho nkora uri kuyindi ntera . Sukuvuga ko ndi umuhanga kurusha bagenzi banjye dukora injyana rap, gusa mfite ubushake n’ ubushobozi. Nyuma y’ igihe nshakisha studio yanyura nibwo nahisemo gushyira hanze iyo ndirimbo ‘Hold it down’ . Akaba ari indirimbo yanjye yambere iri mu rurimi rw’ icyongereza.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HOLD IT DOWN' YA SHIZZO
Shizzo kandi akomeza avuga ko yifuzaga gukorana na LickLick umuzingo w’ indirimbo, nyuma y’ uko yari yaramukoreye indirimbo ya mbere ‘ Intashyo’ igakundwa n’ abanyarwanda batari bake, ariko ntibyakunda kuko Lick Lick yahise yimukira i Texas, gusa ariko ntibyamukciye intege kuko yahise ashyira hanze iyo yise ‘Aho wankuye’ nayo irakundwa cyane
Izi ndirimbo zose zikaba zarakunzwe n’ abatari bake, abanyarwanda bazibonamo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga dore ko indrimbo ye yise ‘Intashyo’ yarenze imipaka ku buryo butangaje igera n’ aho icurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV Base Africa izwiho gucishaho indirimbo z’ ibyamamare bikomeye muri Africa
UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO NYINSHI' YA SHIZZO YACURANZWE KURI MTV BASE AFRICA
Ubu Shizzo atangaza ko n’ ubwo akorera indirimbo ze muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ari naho atuye, ikimuraje inshinga ari ugukora umuziki uri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bose biyumvamo
Shizzo yagize ati: “Wumvise indirimbo zanjye zose uko ari eshatu. Zirihariye cyane ku Rwanda n’ abanyarwanda . Niyo mpamvu mpamya neza ko muzika yanjye iri imbere abanyarwanda bazayibonamo bihagije kuko mbazirikana cyane”
Shizzo akunze gukoresha ijambo Bugoyi ashaka kuvuga Rubavu( Gisenyi)
Uyu muhanzi ukomoka I Bugoyi nk’ uko akunda kubivuga avuga ko kandi afite undi mushinga amaze igihe ategura wo gutangiza itsinda yise BUGOYI GANG ihuriweho n’ abaraperi bakomeye.
Sizzo yagize at: “Ikindi kandi hari umushinga wa crew yanjye mazemo igihe ntegura, namenyesha abakunzi ba muzika yanjye ko ugeze ahamanuka. BUGOYIGANG ni itsinda bagiye kumva mu minsi mike. Kandi ririmo abaraperi bashoboye kandi bose bafite intego yo gukuza muzika nyarwanda”
Iri tsinda rikazaba rigizwe na Allan P. uba mu gihugu cy’ u Bwongereza, Special K. na Adolphe baba i Gisenyi(Bugoyi) mu mujyi wa Rubavu na Shizzo ari nawe muyobozi mukuru, we akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO