Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’intebe, Anastaze Murekezi Amb Joseph Habineza ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo kuko iyi mirimo yahawe Madamu Uwacu Julienne.
Nyuma y’amezi make cyane Amb. Joseph Habineza yongeye kugirwa minisitiri w’Umuco na Siporo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2015 nibwo Minisitiri w’intebe yatangaje ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame yamaze gushyiraho Minisitiri mushya muri iyi minisiteri.
Amb. Joseph Habineza ntakiri Minisitiri w'Umuco na Siporo
Nk'uko itangazo rya Minisitiri w'intebe ribivuga,Amb. Joseph Habineza yasimbuwe kuri iyi mirimo na Madame Uwacu Julienne wari usanzwe ari umudepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda ndetse akaba n'umuyobozi wungirije w' Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD)
Mme Uwacu Julienne ni we Minisitiri w'umuco na siporo mushya
Iri ni itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w'intebe
Amb. Joseph Habineza yongeye guhabwa iyi mirimo muri Nyakanga,2014 avuye muri Nigeria aho yari ahagarariye u Rwanda(Ambassador) ayisimbuyeho Mitali Protais kuri ubu uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Ethiopiya
TANGA IGITECYEREZO