RFL
Kigali

Amb. Joseph Habineza ntakiri minisitiri w'Umuco na Siporo- Yasimbuwe na Uwacu Julienne

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/02/2015 19:05
31


Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’intebe, Anastaze Murekezi Amb Joseph Habineza ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo kuko iyi mirimo yahawe Madamu Uwacu Julienne.



Nyuma y’amezi make cyane Amb. Joseph Habineza yongeye kugirwa minisitiri w’Umuco na Siporo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2015 nibwo Minisitiri w’intebe yatangaje ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame yamaze gushyiraho Minisitiri mushya muri iyi minisiteri.

Amb. Joseph Habineza ntakiri Minisitiri w'Umuco na Siporo

Nk'uko itangazo rya Minisitiri w'intebe ribivuga,Amb. Joseph Habineza yasimbuwe kuri iyi mirimo na Madame Uwacu Julienne wari usanzwe ari umudepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda ndetse akaba n'umuyobozi wungirije w' Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD)

https://pbs.twimg.com/media/B-n8RhWVIAArcLk.jpg

Mme Uwacu Julienne ni we Minisitiri w'umuco na siporo mushya

https://pbs.twimg.com/media/B-n653uWoAEAhgE.jpg

Iri ni itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w'intebe

Amb. Joseph Habineza yongeye guhabwa iyi mirimo muri Nyakanga,2014 avuye muri Nigeria aho yari ahagarariye u Rwanda(Ambassador) ayisimbuyeho Mitali Protais kuri ubu uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Ethiopiya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cola9 years ago
    ko bintunguye?
  • ngira9 years ago
    mbega joe nihatari
  • rebakure9 years ago
    yacangaga ibintu buriya muzehe yari yamubonye.no respecte
  • 9 years ago
    Egoko ndumiwe!!ibyo ni ibiki??
  • 9 years ago
    Yoooo azize ibyaba miss yarashesheje bikabije umutungo wa leta $1000 bulikwezi kumukibwa reka reka kagame ndamwemera aba yabibonye pole nubwo nagukundaga
  • bebe9 years ago
    Ngayo nguko wasanga ari ibya ba miss rwanda
  • bebe9 years ago
    Ngayo nguko wasanga ari ibya ba miss rwanda
  • bebe9 years ago
    Ngayo nguko wasanga ari ibya ba miss rwanda
  • alias9 years ago
    agiye gukora iki c kandi ko asimbujwe vuba nizere ko avuyeho nta makosa amugaragayeho.Arko niba yanayakoze mu kipe iyo umukinnyi akinnye nabi arasimbuzwa.Ikaze kuri Julienne
  • bitwenge9 years ago
    erega uko yaje niko agiye
  • sean9 years ago
    Ariko koko Joe bamuhoy iki , uwo mugore azabizabya rwose
  • peter9 years ago
    Azize ibya ba miss yarasesejeee peee ihangane
  • gael9 years ago
    Ako mumenyeko urwanda dukenye ntakuntu miss rwanda yajya ahebwa $1000 yarabizambije reka asimbuzwe
  • Scott 9 years ago
    Impossible birashoboka se nta namezi angahe amazeho ariko ibya politique ntawabyishinga atabizi buriya babonye aho bimpfira gusa Joe yarashoboye peee uwo mugore se aha araje abizabye byose Joe never work alone we love you!Imana igushumbushe indi mirimo myiza gusa twakwiyumvagamo pe!
  • lucio9 years ago
    joe nubwo uvuyeho ndakwera sana
  • boy9 years ago
    arko mwagiye mubanza mukamenya amakuru mbere yo kubara ibyo mutazi !! nkuyu wihanukira ati miss ntagomba guhabwo 1000$ kukwezi ninde wakubwiye ko ari ministry izayatanga ko ari airtel agiye kubera bland ambassader. ahaaa
  • ben9 years ago
    aho bagushyira hose ndakwemera erega uzi icyo urubwiruko rukeneye.
  • Robert9 years ago
    Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Buriya yagaragaye
  • Kajos9 years ago
    Mbibuba.Ariko ni gute Ramsey ngo ajya gukora Filime izatwara amaafaranga miliyari irenga y'amanyarwanda??Iriya filime imariye iki abanyarwanda ???Namwe mumbwire kabisa
  • 9 years ago
    joe yari umustar2





Inyarwanda BACKGROUND